Urugamba rwongeye gusakirana hagati y’umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari kurwanira mu gace kegereye ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.
Iyi mirwanyo iremereye yabereye mu gace ka Nyabusoro kari mu birometero bitanu uvuye kuri iki Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo kiri mu byigeze kurwanirwa mu mirwano ikarishye hagati ya M23 na FARDC.
Ni imirwano ibaye nyuma y’iminsi ibiri habaye inama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na João Lourenço wa Angola, yari igamije kwigira hamwe ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa DRC ongo.
Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ari wo wagabye ibitero ku birindiro by’igisirikare cya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022 ahitwa Rusenge.
Iyi mirwano hagati ya FARDC na M23 yari inakomeje kuva ejo ku wa Kane tariki 07 Nyakanga, yongeye kugaragaramo guhangana cyane mu buryo bw’imirwano nyuma yuko ubutegetsi bwa DRC butangarije ko muri iriya nama y’i Luanda yanzuye ko M23 igomba kuva mu birindiro byayo mu buryo bwihuse.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatanu yanyomoje amakuru yavugaga ko u Rwanda na DRC basinyanye amasezerano yo guhagarika intambara muri Congo.
Muri ubu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, yagize ati “Nta masezerano y’ubwumvikane cyangwa yo guhagarika intambara yigeze asinywa.”
Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC mu mirwano ikomeye, wo uherutse gutangaza ko udashobora kuva mu birindiro byawo kuko udashobora kongera kuva muri Congo ngo wongere usubire mu buhungiro.
RADIOTV10