Umugabo w’imyaka 24 y’amavuko wo mu gace ka KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, yishe arashe umugore w’imyaka 21 n’umwana babyaranye w’imyaka itatu, nyuma y’iminsi micye muri aka gace hari undi wishe umukunzi we na we akiyahura.
Uyu mugabo w’imyaka 24 ukekwaho kwica umugore babyaranye n’umwana wabo, birakekwa ko bari basanzwe bafite amakimbirane.
Amakuru dukesha Televiziyo ya eNCA yo muri iki Gihugu cya Afurika y’Epfo, avuga ko kuri uyu wa Gatanu uyu mugabo yishe uyu mugore we abarashe, na we akirasa, aho Polisi yahise itangira iperereza.
Amakuru yatanzwe n’abatuye muri aka gace ibi byabereyemo, avuga ko ibikorwa nk’ibi by’abagabo bica abagore babo, bimaze gufata intera, aho biba bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bavuga kandi ko bishingiye ku makimbirane yo mu miryango, aterwa n’ibyo baba batumvikanaho, rimwe na rimwe biba binashobora gukemurwa.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa undi mugabo wo muri aka gace ka KwaZulu-Natal, yishe umugore we ndetse akabyigamba mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ariko na we akaza gusangwa yiyahuye yimanitse mu mugozi.
Ubwo yavugaga kuri uyu wishe umugore we akabyigamba ku mbuga nkoranyambaga, umuvugizi wa Polisi muri aka gace ka KwaZulu-Natal, Col Robert Netshiunda, yavuze ko akenshi ibi bikorwa biba bishingiye ku makimbirane yo mu miryango, aboneraho gusaba abagore kujya batanga amakuru hakiri kare.
Yagize ati “Rimwe na rimwe bitangira ari ibintu byoroheje. Ariko igihe byatangiye kuzamo guhohoterwa, mujye mubimenyesha Polisi kugira ngo tubikurikirane hakiri kare.”
RADIOTV10