Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in SIPORO
0
Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Sénégal yagombaga kugirira umwiherero i Kigali hagati ya tariki ya 31 Ukuboza n’iya 6 Mutarama, ntikije bikaba byatumye umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza n’Amavubi utakibaye.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukuboza 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), ryatangaje ko umwiherero wari kubera mu Rwanda wakuweho.

Ryavuze ko iki cyemezo cyafashwe “Hashingiwe ku ibaruwa ya FIFA yo ku wa 25 Ukuboza 2021, aho Ishyirahamwe rya ruhago muri Sénégal ryamenyeshejwe risabwa kwemerera FIFA na CAF kureka abakinnyi bakina mu makipe y’i Burayi bakazitabira ubutumire bwa CAN guhera tariki ya 3 Mutarama 2022.”

Biturutse kuri iyi ngingo, Sénégal yafashe icyemezo cyo gukorera umwiherero i Dakar hagati ya tariki ya 27 Ukuboza n’iya 4 Mutarama, ikazahava yerekeza muri Cameroun, i Bafoussam ahazabera icyiciro cya kabiri cy’umwiherero.

Ku rundi ruhande, Guinée na yo iri mu Itsinda rimwe na Sénégal muri CAN, yo iragera i Kigali kuri uyu wa Kabiri ndetse izakina imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi tariki ya 2 n’iya 6 Mutarama 2022.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ikinwa guhera kuri uyu wa Kabiri kugeza ku wa Kane, aho abakinnyi bazitabira umwiherero ku wa 30 Ukuboza nyuma yo guhamagarwa n’umutoza Mashami Vincent.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Next Post

Ariel Wayz yongeye guteza sakwesakwe kubera ifoto ye yifashe ahantu

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ariel Wayz yongeye guteza sakwesakwe kubera ifoto ye yifashe ahantu

Ariel Wayz yongeye guteza sakwesakwe kubera ifoto ye yifashe ahantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.