Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in SIPORO
0
Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’igihugu ya Sénégal yagombaga kugirira umwiherero i Kigali hagati ya tariki ya 31 Ukuboza n’iya 6 Mutarama, ntikije bikaba byatumye umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza n’Amavubi utakibaye.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukuboza 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), ryatangaje ko umwiherero wari kubera mu Rwanda wakuweho.

Ryavuze ko iki cyemezo cyafashwe “Hashingiwe ku ibaruwa ya FIFA yo ku wa 25 Ukuboza 2021, aho Ishyirahamwe rya ruhago muri Sénégal ryamenyeshejwe risabwa kwemerera FIFA na CAF kureka abakinnyi bakina mu makipe y’i Burayi bakazitabira ubutumire bwa CAN guhera tariki ya 3 Mutarama 2022.”

Biturutse kuri iyi ngingo, Sénégal yafashe icyemezo cyo gukorera umwiherero i Dakar hagati ya tariki ya 27 Ukuboza n’iya 4 Mutarama, ikazahava yerekeza muri Cameroun, i Bafoussam ahazabera icyiciro cya kabiri cy’umwiherero.

Ku rundi ruhande, Guinée na yo iri mu Itsinda rimwe na Sénégal muri CAN, yo iragera i Kigali kuri uyu wa Kabiri ndetse izakina imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi tariki ya 2 n’iya 6 Mutarama 2022.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ikinwa guhera kuri uyu wa Kabiri kugeza ku wa Kane, aho abakinnyi bazitabira umwiherero ku wa 30 Ukuboza nyuma yo guhamagarwa n’umutoza Mashami Vincent.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

Next Post

Ariel Wayz yongeye guteza sakwesakwe kubera ifoto ye yifashe ahantu

Related Posts

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

IZIHERUKA

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana
MU RWANDA

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ariel Wayz yongeye guteza sakwesakwe kubera ifoto ye yifashe ahantu

Ariel Wayz yongeye guteza sakwesakwe kubera ifoto ye yifashe ahantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.