• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Seif yasabye imbabazi Abanyarwanda avuga ko yiteguye kongera kwambara umwambaro w’Amavubi

radiotv10by radiotv10
27/11/2021
in MU RWANDA, SIPORO
0
Seif yasabye imbabazi Abanyarwanda avuga ko yiteguye kongera kwambara umwambaro w’Amavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, Niyonzima Olivier uzwi nka Seif uherutse guhagarikwa mu gihe kitazwi mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba imbabazi Abanyarwanda kubera myitwarire itanejeje yamugaragayeho muri Kenya.

Mu ntangiro z’icyumweru gishize ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze amasaha macye ikinnye umukino n’iya Kenya, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ryasohoye itangazo rivuga ko umukinnyi Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu mu gihe kitazwi.

Itangazo rya FERWAFA ryasohotse mu gitondo cyo ku ya 16 Ugushyingo, ryavugaga ko Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe “kubera imyitwarire idahwitse.”

Ni icyemezo kitanejeje bamwe mu bakunda ruhago mu Rwanda dore ko uyu mukinnyi wo hagati yari yanaboneye ikipe y’Igihugu igitego muri uyu mukino yatsinzwemo na Kenya 2-1.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo, Niyonzima Olivier utaragize byinshi avuga kuri iri hagarikwa rye, yanditse ibaruwa asaba imbabazi.

Iyi baruwa yandikiye Umuyobozi wa FERWAFA, yatangiye agira ati “Mbandikiye ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’ikipe y’igihugu ya Kenya.”

Seif uvuga ko izi mbabazi azisabira imyitwari itari myiza yagaragaje ubwo bari muri Kenya, yakomeje agira ati “Nsabye Imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera Igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, aherutse gutangaza ko kuba Seif yarakosheje atari igitangaza kuko nta muntu udakosa kandi ko hari abakora ibirenze ibyo yakoze.

Uyu mutoza kandi yavuze ko we icyo aba akeneye ari umusaruro mu kibuga kandi ko Seif awutanga atizigamye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − twelve =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda COVID isubizaho akato ku bavuye hanze

Next Post

Ngoma: Umugore w’imyaka 18 n’umugabo we bafatanywe amafaranga y’amiganano bahahishaga

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

Next Post
Ngoma: Umugore w’imyaka 18 n’umugabo we bafatanywe amafaranga y’amiganano bahahishaga

Ngoma: Umugore w’imyaka 18 n’umugabo we bafatanywe amafaranga y’amiganano bahahishaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.