Akanama gashinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko agenga Igihugu cya Senegal, kashyize hanze urutonde ntakuka rw’abakandida bateganyijwe kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, azaba mu kwezi gutaha, aho bwa mbere mu mateka y’iki Gihugu, bageze muri 20.
Ni urutonde rugaragaraho abemerewe kuzahatana muri aya matora azaba tariki 25 Gashyantare 2024, babarirwa muri 20, ibintu bibayeho bwa mbere ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Senegal hahatana abakandida 20.
Icyakora umwe mu banyepolitike baza imbere mu batavuga rumwe na Leta witwa Ousmane Sonko, ntari kuri urwo rutonde.
Uyu Ousmane Sonko, aherutse gufungurwa nyuma yo kumara amezi hafi umunani ari muri Gereza, ashinjwa gutuka ubutabera n’Umukuru w’Igihugu, biciye mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook.
Icyo gihe ibyaha yashinjwaga byose yarabihakanaga, akavuga ko ari uburyo Leta irimo ikoresha mu rwego rwo kumukumira ngo atazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu bemerewe kuzahatana muri aya matora, harimo Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Amadou Ba, ushyigikiwe na Perezida Macky Sall ngo azamusimbure ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko we yamaze gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10