• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Senegal: Hatanzwe icyifuzo ku kwihanukira biri gukoresha mu guhosha imyigaragambyo yahinduye isura

radiotv10by radiotv10
15/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Senegal: Hatanzwe icyifuzo ku kwihanukira biri gukoresha mu guhosha imyigaragambyo yahinduye isura
Share on FacebookShare on Twitter

Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba Leta ya Senegal kudakoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragammbyo y’abanenga icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo kwimurira amatora y’umukuru w’Igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa muntu, rirasaba ubuyobozi bwa Senegal kubungabunga uburenganzira bwa muntu muri ibi bihe by’imyigaragambyo.

Ni nyuma y’uko hakomeje gushyirwa ingufu z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya ndetse abantu batatu bamaze kuhasiga ubuzima, naho 266 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Kuva ku wa Kabiri kandi ihuzanzira rya interineti ryakuweho ndetse ibice bimwe na bimwe nta tumanaho rya telephone rihari. Inzego zivuga ko ibi biri mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo ndetse n’ubutumwa bw’urwango bukomeje gukwirakwizwa.

Imyigaragambyo yatangiriye i Dakar ubwo mu cyumweru gishize Perezida Macky Sall yavugaga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe ku ya 25 Gashyantare yimuriwe mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Ibyo kandi byashyigikirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe abaturage bo bavuga ko ari ugushaka gutinda kuguma ku butegetsi kwa Perezida Macky Sall.

Uyu mujinya w’abaturage watumye haduka imyigaragambyo ikomeye ndetse ikwira mu Gihugu hose, aho abigaragambya basaba ko Macky Sall yihutisha amatora ndetse bagasaba ko demokarasi yakunze kugaragara muri iki Gihugu idahonyorwa

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 12 =

Previous Post

Ibyabaye nyuma y’uko umuryango utoraguye umwana w’imyaka 14 byabaye amayobera

Next Post

Haravugwa igikekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugabo n’umugore we rwagizwemo uruhare n’umwe muri bo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Haravugwa igikekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugabo n’umugore we rwagizwemo uruhare n’umwe muri bo

Haravugwa igikekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugabo n’umugore we rwagizwemo uruhare n’umwe muri bo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.