Nyuma y’iminsi micye atawe muri yombi, Umunyapolitiki Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, yatangiye kwiyicisha inzara aho afungiye.
Ni nyuma y’umunsi umwe Ubushinjacyaha butangaje ibindi byaha birindwi byose biregwa Sonko, nubwo n’ibya mbere birimo guhohotera abagore no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, Sonko atahwemye kubihakana.
Uyu munyapolitiki we yagiye avuga ko byose ari imigambi ya Perezida Macky Sall ushaka kumwikiza kuko ngo amufitiye ubwoba mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki 25 z’ukwezi kwa Kabiri kw’umwaka utaha wa 2024.
Biteganyijwe ko Sonko atangira guhatwa ibibazo kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Nyakanga 2023.
Sonko aherutse gutangaza ko agifite umugambi wo gutanga kandidatire ye, ariko ashimangira ko niramuka itakiriwe bizateza imvururu mu Gihugu, haba mbere y’amatora, mu gihe cy’amatora, na nyuma yayo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10