Icyizere cyari cyose kuri Algeria yakiniraga imbere y’abafana ibihumbi n’ibihumbi dore ko iki Gihugu ari cyo cyakiriye igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu byabo (CHAN 2023), ariko Senegal yongeye kwerekana ko yahagurutse i Dakar ishaka gukora nk’ibyakozwe n’ikipe nkuru yatwaye CAN, birangira biyihiriye, yegukana CHAN hitabajwe penaliti.
Umukino Senegal yatsinzemo Algeria wabereye kuri Nelson Mandera Stadium ndetse warebwe n’abantu 39 120. Abany-Algeria benshi bari bitize ko ikipe y’abo yitwara neza ikegukanya icyo gikombe cyane ko yazamutse mu itsinda rya A ifite amanota 9/9, ndetse ntagushidikanya ko yari imwe mu makipe yahabwaga amahirwe, kuko mu mukino wa ½, yanyagiye Niger 5-0. Biyigira ikipe ya mbere uyu umwaka ishoboye gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe.
Ku rundi ruhande ariko Senegal yari yarinjijwe igitego 1 muri 6 yatsinze nayo yari ikipe yo kwitega, ndetse bakagira akarusho kuko Ikipe y’icyo gihugu nkuru ariyo ifite igikombe giheruka mu mupira w’amaguru. Ariko kandi uwavuga ko icyo gihugu cyahiriwe n’umwaka ushije w’imikino ntiyaba yibeshye kuko icyo gihugu cyegukanye igikombe cya Beach Soccer AFCON, ndetse bakora amateka yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar ku nshuro ya 22.
Ibyo byose rero byatumye Senegal ijya muri ino mukino ntayo ari ikipe yo kwitondera, biza no kuyihira binyuze ku musore wayo Ousmane Diouf winjije penaliti ya 5 nyuma y’uko kizingenza wa Algeria Mahious, watsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa yari amaze guhusha iya 5 ku ruhande rw’Algeria yari iwayo ndetse bikabatesha amahirwe yo kwegukana iryo rushanwa.
Umusifuzi Pierre Ghislain ukomoka muri Gabon ni we wari wahawe gusifura uwo mukino ndetse yaje gutanga amakarita 4 y’umuhondo mu gice cya mbere cy’umukino.
Umutoza Pape Thiaw utoza Senegal akaba yashoboye kwegukana igikombe cye cya mbere ari hamwe n’ikipe y’igihugu cye.
Uyu yanabaye umukinnyi ukomeye wa Senegal ngira ngo benshi ntibazibagirwa ubwo Senegal yitwaraga neza mu gikombe cy’Isi muri 2002.
Senegal kandi, yakoze amateka yo kwegukana Irushanwa rya CHAN bwa mbere mu mateka mu nshuro 7 iryo rushanwa rimaze rikinwa.
Mu gihe Algeria yanditse amateka yo kumara imikino 6 itarinjizwa igitego.
Umukino kandi wahuje Senagal na Algeria mu ijoro ryakeye ni wo wabaye uwa mbere muri iryo rushanwa kongerwaho iminota 30 (Extra time) nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 nk’uko nabigarutseho haruguru.
Annet KAMUKAMA
RADIOTV10