Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Shampiyona ikomeje gutungura ruhago y’Isi igiye kumanukamo myugariro wihagazeho i Burayi

radiotv10by radiotv10
16/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Shampiyona ikomeje gutungura ruhago y’Isi igiye kumanukamo myugariro wihagazeho i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Al Nassr yo muri Shampiyona ya Arabie Saudite ikomeje kuzamo abakinnyi bafite amazina aremereye ku Isi, nyuma yo gusinyisha rurangiranwa Cristiano Ronaldo, ikamanura abarimo na Sadio Mane, haravugwa myugariro ugiye kugurwa n’iyi kipe.

Ni Aymeric Laporte, ndetse ngo Manchester City yamaze kumvikana na Al Nassr, ku buryo Laporte yaaba ari hafi kwerekeza muri Arabie Saudite.

Aymeric Laporte ari kwerekeza mu muryango usohoka muri Manchester City nyuma y’uko iyi kipe, yatwaye ibikombe 3 bikomeye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, bivugwa ko yamaze kwemera amafaranga ari gutangwaho na Al Nassr.

Amakuru aravuga ko iyi kipe yo muri Arabie Saudite, Al Nassr, isanzwe ifite abakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Sadio Mane, Marcelo Brozovic na Alex Telles, iri kwihutisha ibijyanye no gusinyisha uyu myugariro w’Umunya-Espagne.

Aymeric Laporte, kuri ubu uri kumwe n’ikipe ye ya Manchester City i Athens mu Bugereki, bitegura umukino wa nyuma wa Super Cup bari buhuremo na FC Seville kuri uyu wa Gatatu, yagiye abura umwanya uhagije wo gukina mu mwaka ushize w’imikino nyuma yo kwitwara neza kwa Nathan Aké.

Laporte w’imyaka 29, yatwaranye na Manchester City ibikombe 5 byose bya Shampiyona ku bwa Pep Guardiola, dore ko yaje muri Manchester City muri Mutarama 2018 avuye muri Athletic Bilbao.

Iminsi ya Aymeric Laporte muri Manchester City iri kubarirwa ku ntoki nyuma y’uko iyi kipe iguze myugariro Josko Gvardiol imukuye muri RB Leipzig, bikaba byitezwe ko Laporte imyaka 5 amaze kuri Etihad Stadium igiye gushyirwaho akadomo no kwerekeza kwe muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Ukuriye Gatulika mu Rwanda hamenyekanye umuhango yarimo ku munsi ukomeye muri Kiliziya

Next Post

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda unakundirwa ikimero cye yakoze ibitarakorwa n’undi

Related Posts

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

by radiotv10
14/10/2025
0

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda unakundirwa ikimero cye yakoze ibitarakorwa n’undi

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda unakundirwa ikimero cye yakoze ibitarakorwa n’undi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.