• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa

radiotv10by radiotv10
24/12/2021
in MU RWANDA, SIPORO
0
Shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryasabye Minisiteri ya Siporo ko Shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere yaba ihagaze kugira ngo ikipe y’igihugu yitegure inakine imikino ya gicuti na Guinea na Senegal.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ irateganya gukina imikino 3 ya gicuti n’amakipe y’ibihugu 2 azaza kwitegurira igikombe cy’Afurika mu Rwanda.

Harimo uwo ateganya gukina na Guinea tariki ya 2 Mutarama, tariki ya 4 agakina Senegal ni mu gihe tariki ya 6 nabwo hateganyijwe undi na Guinea ariko umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent akaba ngo wo atarawemera kuko yaba ibaye imikino myinshi yegeranye.

FERWAFA yakoze inyigo y’iyi mikino ya gicuti ndetse iyigeza kuri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) nk’umufatanyabikorwa, ikaba ari yo igomba gufata umwanzuro ko iyi mikino igomba kuba cyangwa ntibe.

Byitezwe ko bitarenze uyu munsi ari bwo MINISPORTS iri butange igisubizo muri FERWAFA nayo ikamenya igikurikira.

FERWAFA ikaba yaramaze gufata umwanzuro ko mu gihe iyi mikino yakwemerwa, umunsi wa 11 na 12 yari iteganyijwe hagati y’itariki 28 Ukuboza na 5 Mutarama 2022 yasubikwa kugira ngo hakinwe iyi mikino ya gicuti.

Mu gihe MINISPORTS yabiha umugisha, biteganyijwe ko umutoza Mashami Vincent azahamagara tariki ya 27 Ukuboza, abakinnyi bagatangira umwiherero tariki ya 28 bagakina na Guinea tariki ya 2 Mutarama 2022 ndetse na Senegal tariki ya 4 Mutarama 2022 ni mu gihe umukino wo ku itariki ya 6 Mutarama 2022 na Guinea na none umutoza Mashami Vincent atarawemera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + eleven =

Previous Post

Ubujurire bwa Jado Castar wakatiwe imyaka 2 abwambukanye muri 2022

Next Post

Byahindutse: Nyabugogo yajyaga yuzura abagenzi mu minsi mikuru ubu ni ibisanzwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Byahindutse: Nyabugogo yajyaga yuzura abagenzi mu minsi mikuru ubu ni ibisanzwe

Byahindutse: Nyabugogo yajyaga yuzura abagenzi mu minsi mikuru ubu ni ibisanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.