Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Shanitah asa nk’uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly

radiotv10by radiotv10
02/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Shanitah asa nk’uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyana Shanitah wegukanye irushanwa rya Miss East Africa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly muri 2021, agatsindira igihembo cy’imodoka, agiye kuzuza amezi 10 atarahabwa iki gihembo yatsindiye.

Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, yahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza dore ko yanabaye Miss supranational Rwanda 2019.

Yanitabiriye irushanwa rya Miss East Africa 2021, araryegukana aho yahigitse abandi bakobwa 11 bari kumwe mu irushanwa dore ko bose hamwe bari 12 baturutse mu Bihugu birimo Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Ubwo yegukanaga iri kamba, yifotoreje ku modoka nk’igihembo nyamukuru yari yegukanye, gusa ntiyayihawe ndetse kugeza ubu ntarayibona.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021, ntiyahise ayihabwa kuko iri mu zitwarirwa mu mihanda y’icyerekezo cy’ibumoso (ziba zifite Volant iburyo) mu gihe mu Rwanda hakoreshwa imodoka zitwarirwa mu cyerezo cy’iburyo (zigira Volant ibumoso).

Miss Jolly uri mu bateguye iri rushanwa rya Miss East Africa, ubwo yavugaga ku cyatumye Miss Shanitah adahita ahabwa iyi modoka, yagize ati “imodoka twaguze twasanze iri mu zitwarirwa ibumoso zitemewe ku isoko ry’u Rwanda.”

Icyo gihe yakomeje agira ati “Twahisemo kuyishyira ku isoko ikagurishwa, amafaranga azavamo akaba ari yo azahabwa uyu mukobwa bagafatanya gushaka indi.”

Iyi modoka ya Nissan Xtrail 2021 ifite agaciro ka Miliyoni 44 Frw, yagombaga kugurishwa ikagurwamo indi igashyikirizwa Umunyana Shanitah, gusa yarategereje amaso ahera mu kirere ndetse ngo asa nk’umaze kwiheba ko iki gihembo cye cyazamera nka ya mabati yemerewe ba bandi bari mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 18 =

Previous Post

Rwanda&Uganda: Guverinoma zombi zagaragaje aho kuzahura umubano bigeze, zishimira Perezida Kagame na Museveni

Next Post

Njye w’i Cyangugu nsifura Icy’Isi, wowe habura iki?- Salima agufitiye ubutumwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Njye w’i Cyangugu nsifura Icy’Isi, wowe habura iki?- Salima agufitiye ubutumwa

Njye w’i Cyangugu nsifura Icy’Isi, wowe habura iki?- Salima agufitiye ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.