Shema Ngoga Fabrice umaze ukwezi n’igice atorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), na Martin Ngoga wabaye mu nzego Nkuru z’u Rwanda, bahawe inshingano mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.
Aba bombi hamwe na Kankindi Anne-Lise, bahawe inshingano muri FIFA, nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 47 y’iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi.
Shema Fabrice utaruzuza amezi abiri atorewe kuba Perezida wa FERWAFA dore ko yatsinze amatora yabaye tariki 30 Kanama, yagizwe umwe mu bagize Akanama ka FIFA Gashinzwe kurwanya Irondaruhu n’Ivangura mu mupira w’Amaguru ku Isi (Anti-Racism and Anti-Discrimination Committee).
Shema Fabrice watsinze amatora y’umwanya wa Perezida wa FERWAFA ari Umukandida rukumbi, mu kwezi gushize kandi yari yahuye na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bahuriye ku Biro Bikuru bya FIFA muri Afurika biri muri Morocco.
Ni mu gihe Martin Ngoga wari usanganywe inshingano muri FIFA, we yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe iperereza no kwimakaza ubunyamwuga.
Naho Kankindi Anne-Lise na we uzwi mu buyobozi bw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, we yagizwe umwe mu bagize Akanama Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya muri iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.
RADIOTV10