Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Si Sunrise yatsinze: I Nyagatare bamwe ntibaryamye baraye babyinana n’Umuyobozi wabo

radiotv10by radiotv10
01/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Si Sunrise yatsinze: I Nyagatare bamwe ntibaryamye baraye babyinana n’Umuyobozi wabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kumva inkuru yuko Akarere kabo kabaye aka mbere mu kwesa Imihigo ya 2021-2022, baraye bategereje umuyobozi wabo ngo bamugaragarize ko akuzuye umutima kanasesekaye inyuma, bamwe bajya mu muhanda bakora igisa n’akarasisi mu gicuku cy’ijoro.

Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu kwesa Imihigo n’amanota 81,64 % kavuye ku mwanya wa 13 mu mihigo ya 2019-2020, bwo kari kagize amanota 69,3%.

Bamwe mu baturage bo Karere ka Nyagatare bakimara kumva iyi nkuru nziza ko Akarere kabo kayoboye utundi mu kwesa Imihigo, basazwe n’ibyishimo.

Hari n’abatiriwe baryama, bategereje Umuyobozi w’Akarere kabo, Stephen Gasan wari wiriwe i Kigali mu nama y’Umushyikirano aho yanashyikirijwe igihembo cy’aka Karere.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe, bamwe mu baturage bo muri aka Karere biganjemo abamotari, bahise bajya mu muhanda bakora igisa n’akarasisi ko kwishimira iri shema.

Amashusho n’amafoto byashyizwe kuri Twitter y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, agaragaza aba baturage bari mu muhanda batwaye ibinyabiziga nka moto n’imodoka, bavuza amahoni n’akaruru k’ibyishimo.

Umuyobozi w’aka Karere, Gasana Stephen yagejeje ijambo kuri aba baturage bari baje kumwakira muri icyo gicuku, yavuze ko kuba babaye aba mbere ari umukoro wo kuzamura urukiramende rw’ibyo bagomba kugeraho.

Yagize ati “Ibyo twasoje byo byarangiye turanishimye, ariko ibikomeye ni ibikurikiyeho.”

Yakomeje avuga ko kwesa imiho atari iby’ubuyobozi gusa ahubwo ko bukorana n’abaturage nkuko byanagarutsweho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Ati “Ibyo twaganiriyeho mu nama y’Umushyikirano, twavuze ko hari n’ibireba umuturage ku giti cye hari n’ibireba umuryango, kwita ku bana, kwita ku muntu ku giti cye, hanyuma hakaza n’iby’ubuyobozi. Hanyuma rero mugende mumenye ubwenge mukore neza mugire igenamigambi.”

Perezida Paul Kagame ubwo yagaruka ku myanya y’Uturere mu kwesa Imihigo, yavuze ko nk’Aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma “hariyo kanyanga nyinshi. Muzabikurikirane mumbwire ko atari byo.”

Yakomeje agira ati “Ndetse n’impamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere igomba kuba yaragabanyije kanyanga, na ho yari ihari nyinshi cyane, ndetse icyo gihe yari ihari nyinshi cyane, Nyagatare ntabwo yigeza iza mu ba mbere, na yo yazaga mu ba mbere uturutse hasi uzamuka.”

Yavuze kandi ko imyanya y’utu Turere ishingiye ku buyobozi bwatwo, bityo ko abayobozi bo mu twaje mu myanya ya nyuma, bakwiye kwicara bakisuzuma.

Abamotari bamwe ntibaryame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − ten =

Previous Post

Yasigiye umugore we ibaruwa itangaje y’icyatumye afata icyemezo cyo kumusiga

Next Post

Isomo rireba buri wese: Ubutumwa bwa Dr Sabin ku buzima buzira umuze

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Isomo rireba buri wese: Ubutumwa bwa Dr Sabin ku buzima buzira umuze

Isomo rireba buri wese: Ubutumwa bwa Dr Sabin ku buzima buzira umuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.