Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kumva inkuru yuko Akarere kabo kabaye aka mbere mu kwesa Imihigo ya 2021-2022, baraye bategereje umuyobozi wabo ngo bamugaragarize ko akuzuye umutima kanasesekaye inyuma, bamwe bajya mu muhanda bakora igisa n’akarasisi mu gicuku cy’ijoro.
Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu kwesa Imihigo n’amanota 81,64 % kavuye ku mwanya wa 13 mu mihigo ya 2019-2020, bwo kari kagize amanota 69,3%.
Bamwe mu baturage bo Karere ka Nyagatare bakimara kumva iyi nkuru nziza ko Akarere kabo kayoboye utundi mu kwesa Imihigo, basazwe n’ibyishimo.
Hari n’abatiriwe baryama, bategereje Umuyobozi w’Akarere kabo, Stephen Gasan wari wiriwe i Kigali mu nama y’Umushyikirano aho yanashyikirijwe igihembo cy’aka Karere.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe, bamwe mu baturage bo muri aka Karere biganjemo abamotari, bahise bajya mu muhanda bakora igisa n’akarasisi ko kwishimira iri shema.
Amashusho n’amafoto byashyizwe kuri Twitter y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, agaragaza aba baturage bari mu muhanda batwaye ibinyabiziga nka moto n’imodoka, bavuza amahoni n’akaruru k’ibyishimo.
Umuyobozi w’aka Karere, Gasana Stephen yagejeje ijambo kuri aba baturage bari baje kumwakira muri icyo gicuku, yavuze ko kuba babaye aba mbere ari umukoro wo kuzamura urukiramende rw’ibyo bagomba kugeraho.
Yagize ati “Ibyo twasoje byo byarangiye turanishimye, ariko ibikomeye ni ibikurikiyeho.”
Yakomeje avuga ko kwesa imiho atari iby’ubuyobozi gusa ahubwo ko bukorana n’abaturage nkuko byanagarutsweho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.
Ati “Ibyo twaganiriyeho mu nama y’Umushyikirano, twavuze ko hari n’ibireba umuturage ku giti cye hari n’ibireba umuryango, kwita ku bana, kwita ku muntu ku giti cye, hanyuma hakaza n’iby’ubuyobozi. Hanyuma rero mugende mumenye ubwenge mukore neza mugire igenamigambi.”
Perezida Paul Kagame ubwo yagaruka ku myanya y’Uturere mu kwesa Imihigo, yavuze ko nk’Aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma “hariyo kanyanga nyinshi. Muzabikurikirane mumbwire ko atari byo.”
Yakomeje agira ati “Ndetse n’impamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere igomba kuba yaragabanyije kanyanga, na ho yari ihari nyinshi cyane, ndetse icyo gihe yari ihari nyinshi cyane, Nyagatare ntabwo yigeza iza mu ba mbere, na yo yazaga mu ba mbere uturutse hasi uzamuka.”
Yavuze kandi ko imyanya y’utu Turere ishingiye ku buyobozi bwatwo, bityo ko abayobozi bo mu twaje mu myanya ya nyuma, bakwiye kwicara bakisuzuma.
RADIOTV10