Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sierra Leone: Hafashwe ingamba zikarishye nyuma yuko igorofa iguye igahitana benshi

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in AMAHANGA
0
Sierra Leone: Hafashwe ingamba zikarishye nyuma yuko igorofa iguye igahitana benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Sierra Leone yashyizemo amabwiriza mashya agenga imyubakire muri iki Gihugu nyuma yuko inzu y’igorofa ihirimye i Freetown, igahitana abagera kuri 15.

Iyi gorofa yaguye ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 16 Nzeri 2024, yasize abantu barenga 10 bagwiriwe n’ibikuta, ndetse kuri uyu wa Kane, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire y’Ibiza ‘National Disaster Management Agency’ muri Sierra Leone, kikaba cyaratangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka wazamutse ukagera kuri 15.

Minisiteri ishinzwe umurimo muri iki Gihugu, yavuze ko abakora ibikorwa by’ubwubatsi bagiye kujya bagenzurwa bihagije, kandi iyi Minisiteri ikamenya neza ko amabwiriza agenga imyubakire yubahirijwe uko bigomba.

Paul Bockarie ushinzwe ibikorwa muri iyi Minisiteri yagize ati “Twamaze gushyiraho gahunda ijyanye no kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi mu gihugu, ndetse turimo turashaka abahanga mu bwubatsi baturutse hanze y’Igihugu bazadufasha mu bijyanye n’amahugurwa azadufasha mu myubakire yacu.”

Ni mu gihe abahanga bavuga ko kuba hari inyubako nyinshi zubatse nta byangombwa zitanakurikije gahunda y’imyubakire muri iki Gihugu, biri mu bikomeza guteza impanuka za hato na hato.

Alusine Bangura uhugukiye iby’ubwubatsi, yagize ati “Ni izi ngaruka zose nyine zibaho iyo hari amabwiriza n’ingamba bigenga imyubakire, ariko ntibyubahirizwe ntihanagenzurwe ishyirwa mu bikorwa ryayo, bikurikirwa n’ibibazo nk’ibi bitwambura abantu twakundaga.”

Yongeyeho ko “Leta yo ubwayo ariy o ifite mu nshingano ubugenzuzi bw’imyubakire mu Gihugu, kandi n’ibigo byubakisha izi nzu bikagenzura ko hakurikiza amabwiriza agenga imyubakire.”

Uretse aba bahanga mu bwubatsi bavuze ko iyi mpanuka yaturutse mu myubakire y’iyi gorofa itari yujuje ubuziranenge, Leta ya Sierra Leone kugeza ubu ntiratangaza mu buryo bweruye icyateye iyi mpanuka.

Abaturage babaga muri iyi nyubako barokotse iyi mpanuka, barasaba ubufasha bwo gushakirwa aho gukinga umusaya no kubona ibyo kurya, ariko kandi bagashimangira ko banakeneye ko Leta ibaba hafi kuko iyi mpanuka yabasigiye ihungabana rikomeye.

Umwe yagize ati “Iyi mpanuka navuga ko ari ikintu kidasanzwe cyatubayeho muri aka gace Shell New Road. Kugeza ubu ntacyo abantu bari kubasha gukora, uretse kuba bicaye bategereje ko babona ababo bahagamye mu binonko by’iyi nzu yabahirimye hejuru, nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi kivuze ko kigiye gukora ibishoboka byose ibikorwa by’ubutabazi bikihuta.”

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Musenyeri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda yungutse yakiranywe amahoro ya Kristu n’Abakristu be (AMAFOTO)

Next Post

Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.