Guverinoma ya Sierra Leone yashyizemo amabwiriza mashya agenga imyubakire muri iki Gihugu nyuma yuko inzu y’igorofa ihirimye i Freetown, igahitana abagera kuri 15.
Iyi gorofa yaguye ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 16 Nzeri 2024, yasize abantu barenga 10 bagwiriwe n’ibikuta, ndetse kuri uyu wa Kane, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire y’Ibiza ‘National Disaster Management Agency’ muri Sierra Leone, kikaba cyaratangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka wazamutse ukagera kuri 15.
Minisiteri ishinzwe umurimo muri iki Gihugu, yavuze ko abakora ibikorwa by’ubwubatsi bagiye kujya bagenzurwa bihagije, kandi iyi Minisiteri ikamenya neza ko amabwiriza agenga imyubakire yubahirijwe uko bigomba.
Paul Bockarie ushinzwe ibikorwa muri iyi Minisiteri yagize ati “Twamaze gushyiraho gahunda ijyanye no kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi mu gihugu, ndetse turimo turashaka abahanga mu bwubatsi baturutse hanze y’Igihugu bazadufasha mu bijyanye n’amahugurwa azadufasha mu myubakire yacu.”
Ni mu gihe abahanga bavuga ko kuba hari inyubako nyinshi zubatse nta byangombwa zitanakurikije gahunda y’imyubakire muri iki Gihugu, biri mu bikomeza guteza impanuka za hato na hato.
Alusine Bangura uhugukiye iby’ubwubatsi, yagize ati “Ni izi ngaruka zose nyine zibaho iyo hari amabwiriza n’ingamba bigenga imyubakire, ariko ntibyubahirizwe ntihanagenzurwe ishyirwa mu bikorwa ryayo, bikurikirwa n’ibibazo nk’ibi bitwambura abantu twakundaga.”
Yongeyeho ko “Leta yo ubwayo ariy o ifite mu nshingano ubugenzuzi bw’imyubakire mu Gihugu, kandi n’ibigo byubakisha izi nzu bikagenzura ko hakurikiza amabwiriza agenga imyubakire.”
Uretse aba bahanga mu bwubatsi bavuze ko iyi mpanuka yaturutse mu myubakire y’iyi gorofa itari yujuje ubuziranenge, Leta ya Sierra Leone kugeza ubu ntiratangaza mu buryo bweruye icyateye iyi mpanuka.
Abaturage babaga muri iyi nyubako barokotse iyi mpanuka, barasaba ubufasha bwo gushakirwa aho gukinga umusaya no kubona ibyo kurya, ariko kandi bagashimangira ko banakeneye ko Leta ibaba hafi kuko iyi mpanuka yabasigiye ihungabana rikomeye.
Umwe yagize ati “Iyi mpanuka navuga ko ari ikintu kidasanzwe cyatubayeho muri aka gace Shell New Road. Kugeza ubu ntacyo abantu bari kubasha gukora, uretse kuba bicaye bategereje ko babona ababo bahagamye mu binonko by’iyi nzu yabahirimye hejuru, nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi kivuze ko kigiye gukora ibishoboka byose ibikorwa by’ubutabazi bikihuta.”
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10