Ikipe ya Simba SC yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya DC United ikina Major League Soccer (MLS) mu gice cy’uburasirazuba ikaba ibarizwa mu mujyi wa Washington.
DC United “Red & White” ni ikipe yakinnyemo Wayne Rooney wabaye muri Manchester United akayivamo mu 2017. Nyuma yo kuva muri Everton mu 2018 yahise agana muri DC United akinamo imyaka ibiri (2018-2020).
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mohammed Dewji umuyobozi mukuru wa Simba SC yavuze ko iyi kipe na DC United basinyanye ubufatanye buzatuma ikipe ya Simba SC izakora umwiherero yitegura umwaka w’imikino 2022-2023 bakanakina amarushanwa atandukanye ategurwa na DC United.
“Mu masezerano y’ubufatanye Simba SC twagiranye na DC United bizadufasha kujya kwitoreza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe tuzaba twitegura umwaka w’imikino wa 2022. Uretse ibyo kandi tuzanitabira irushanwa rizakirwa na DC United, andi makipe yo muri Major League Soccer no muri Amerika y’amajyepfo” Mo Dewji
Mohammed Dewji yavuze ko yihuriye na Jason Levien nyiri kipe ifite agaciro ka miliyoni 700 z’amadolari.
Jason Levien (ibumoso) nyiri D.C United na Mohammed Dewji “MO” (Iburyo) nyiri Simba SC
Mu kwitegura umwaka w’imikino 2021-2022, ikipe ya Simba SC yakoreye imyiteguro mu gihugu cya Morocco mbere y’uko igaruka muri Tanzania aho izabanza kwerekana abakinnyi izakoresha bityo ibone kwinjira mu marushanwa ya TOTAL CAF Champions League.
DC United ikipe yasinyanye na Simba SC ko bazajya bafatanya
Wayne Rooney ubwo yari muri D.C United