Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tanzania: Raila Odinga yasuye urugo rwa Pombe Magufuli n’urwa Benjamin Mkapa

radiotv10by radiotv10
26/08/2021
in MU RWANDA
0
Tanzania: Raila Odinga yasuye urugo rwa Pombe Magufuli n’urwa Benjamin Mkapa
Share on FacebookShare on Twitter

Raila Odinga uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi “Orange Democratic Movement” akaba uwahoze ari Minisitiri w’intebe wanabaye mu nteko ishinga amategeko avuga ko yashimishijwe n’uburyo yasanze umuryango wa nyakwigendera John Pombe Magufuli na mugenzi we nyakwigendera Benjamin Mkapa abagore basize bashikamye kandi bagifite ishyaka.

Benjamin Mkapa na John Pombe Magufuli ni abagabo bahoze ari abaperezida b’igihugu cya Tanzania ariko kuri ubu batari ku isi kuko bitabye Imana. Imiryango yabo yasuwe na Raila Odinga, gahunda yari igize uruzinduko rwe yagiriye muri iki gihugu kuko yanahuye na Samia Suluhu Hassan kuri ubu uyoboye iki gihugu.

Image

Mama Janeth Magufuli (Ibumoso) na Raila Odinga (Iburyo)

Umuryango wa Magufuli wasuwe na Odinga wari uyobowe na Janeth Magufuli mu gihe uwa Mkapa yari umugore witwa Mama Anna Mkapa.

Abinyijuje ku rukuta rwe rwa Twitter, Raila Odinga yavuze ko yaganiriye n’aba bagore bombi bahoze bafite abagabo bayoboye igihugu cya Tanzania ariko ngo mu biganiro bagiranye byose yashimishijwe no kuba yarasanze bagifite ishyaka n’umutima ukomeye bityo anaboneraho kwifuriza aba bagabo gukomeza kuruhukira mu mahoro.

Mu magambo ye, Raila yagize ati” Nasuye imiryango y’inshuti zanjye magara, perezida Benjamin Mkapa na John Magufuli. Byanejeje kubona Mama Anna Mkapa na Mama Janeth Magufuli bagifite ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru”

Umubano ukomeye wa Raila Odinga na Magufuli watangiye mu myaka ya 2000 igihe bose bari abaminisitiri b’ibihugu byombi.

Image

Raila Odinga yasuye umuryango wa Benjamin Mkapa wabayeho perezida wa Tanzania

Uretse gusura iyi miryango, Raila Odinga yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu biro bye.

Mu biganiro Raila Odinga yagiranye na Samia Suluhu Hassan, Odinga yavuze ko byagenze neza kuko ngo baganiriye cyane ibijyanye n’uburyo hatezwa imbere ibikorwaremezo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 7 =

Previous Post

Mutsinzi Ange ntazaboneka ku mukino w’u Rwanda na Mali

Next Post

Simba SC yasinyanye amasezerano na DC United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakinnyemo wayne Rooney

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Simba SC yasinyanye amasezerano na DC United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakinnyemo wayne Rooney

Simba SC yasinyanye amasezerano na DC United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakinnyemo wayne Rooney

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.