Raila Odinga uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi “Orange Democratic Movement” akaba uwahoze ari Minisitiri w’intebe wanabaye mu nteko ishinga amategeko avuga ko yashimishijwe n’uburyo yasanze umuryango wa nyakwigendera John Pombe Magufuli na mugenzi we nyakwigendera Benjamin Mkapa abagore basize bashikamye kandi bagifite ishyaka.
Benjamin Mkapa na John Pombe Magufuli ni abagabo bahoze ari abaperezida b’igihugu cya Tanzania ariko kuri ubu batari ku isi kuko bitabye Imana. Imiryango yabo yasuwe na Raila Odinga, gahunda yari igize uruzinduko rwe yagiriye muri iki gihugu kuko yanahuye na Samia Suluhu Hassan kuri ubu uyoboye iki gihugu.
Mama Janeth Magufuli (Ibumoso) na Raila Odinga (Iburyo)
Umuryango wa Magufuli wasuwe na Odinga wari uyobowe na Janeth Magufuli mu gihe uwa Mkapa yari umugore witwa Mama Anna Mkapa.
Abinyijuje ku rukuta rwe rwa Twitter, Raila Odinga yavuze ko yaganiriye n’aba bagore bombi bahoze bafite abagabo bayoboye igihugu cya Tanzania ariko ngo mu biganiro bagiranye byose yashimishijwe no kuba yarasanze bagifite ishyaka n’umutima ukomeye bityo anaboneraho kwifuriza aba bagabo gukomeza kuruhukira mu mahoro.
Mu magambo ye, Raila yagize ati” Nasuye imiryango y’inshuti zanjye magara, perezida Benjamin Mkapa na John Magufuli. Byanejeje kubona Mama Anna Mkapa na Mama Janeth Magufuli bagifite ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru”
Umubano ukomeye wa Raila Odinga na Magufuli watangiye mu myaka ya 2000 igihe bose bari abaminisitiri b’ibihugu byombi.
Raila Odinga yasuye umuryango wa Benjamin Mkapa wabayeho perezida wa Tanzania
Uretse gusura iyi miryango, Raila Odinga yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu biro bye.
Mu biganiro Raila Odinga yagiranye na Samia Suluhu Hassan, Odinga yavuze ko byagenze neza kuko ngo baganiriye cyane ibijyanye n’uburyo hatezwa imbere ibikorwaremezo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.