- Hari Abarundi basengeraga nabi u Rwanda ubu Perezida Ndayishimiye yararusabiye- Impuguke
Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa ziruturutse mu Burundi zazanye ubutumwa bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye, Inzobere muri politiki, Alexis Nizeyimana atangaza ko nubwo adahanura ariko yizeye ko mu gihe cya vuba abakuru b’Ibihugu byombi na bo ubwabo bazahura.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 202, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi bayobowe na Minisitiri Ushinwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, umuco na Siporo mu Burundi.
Impuguke mu bya Politiki zemeza ko iki ari intambwe ikomeye cyo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze igihe kinini urimo igitotsi.
Alexis Nizeyimana avuga ko intambwe ikomeye yo kuzahura umubano w’ibi bihugu ari ukuba Perezida Kagame Paul yarohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kumuhagararira mu biroro byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi mu mwaka ushize.
Ati “Mvuga ko ikomeye kurusha iyi yakozwe ubu, hari ubutumwa mu ruhame bamuhaye ijambo ariko byanze bikunze na we hari ubutumwa na we yari afite. Icyakozwe ubu ni ugusubiza intambwe mu yo u Rwanda rwateye kiriya gihe.”
Abarundi bigeze gusenga basaba Imana kugirira nabi u Rwanda
Alexis Nizeyimana yagarutse ku kuba u Burundi bwarigeze kujya bushotora u Rwanda ndetse ko hari amasengesho yigeze gusengwa muri kiriya Gihugu yaturira ibibi ku Rwanda.
Ati “Muri 2020 hari abasengaga rwose basaba Imana ngo igirere nabi u Rwanda, abibuka ayabaye [amasengesho] mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2022 Perezida ubwe ni we wasenze asabira n’u Rwanda.”
Akomeza agira ati “Nubwo tudahanura cyane ariko ntekereza ko bitazaba cyera ubwo tuzabona n’abakuru b’Ibihugu ubwabo bihuriye.”
Intambwe mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi, yakomeje guterwa mu myaka ibiri ishize aho abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bagira n’icyo bawuvugaho bombi bakaba baremeje ko hari ibiri gukorwa kugira ngo bishyirwe mu buryo.
Perezida Evariste Ndayishimiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Ibihugu byombi biri kwandika igitabo gishya kandi ko ari vuba cyane ngo amapaji yacyo atangire gusomwa.
RADIOTV10