Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball, yo mu cyiciro cy’abagore, yageze muri 1/4 cya nyuma mu gikombe cy’Isi kiri kubera mu Misiri.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yabonye iyi tike kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023 nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri.
Muri iki gikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball, mu cyiciro cy’abagore hitabiriye amakipe 10, ane muri buri tsinda yagiye muri 1/4, aho u Rwanda rwabaye urwa gatatu, rukazahura n’ikipe ya kabiri mu itsinda B ari yo Brazil, mu mukino uzaba kuwa Kane.
Ni mu gihe ikipe y’abagabo na yo yasoje imikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa gatatu aho rukurikira Misiri na Iraq.
U Rwanda rukina na France kuri uyu wa Gatatu mu mikino yo guhatanira imyanya kuko amakipe atanu yose atarageze muri 1/4 agomba guhura.
Kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo u Rwanda ruzongera rukine na Algeria, kuri uwo munsi kandi ruzongere rukine n’ikipe y’u Bwongereza ku mugoroba.
Iyi mikino yo guhatanira umwanya wa 9 kugeza kuwa 13, u Rwanda ruzayisoza rukina n’ikipe y’Igihugu y’u Buhindi ku wa Gatanu.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10