Ubuyobozi bw’Umuryango RPF-Inkotanyi buvuga ko impamvu uyu mutwe wa Politiki wahisemo kwitwa Umuryango aho kwitwa Ishyaka, ari uko kuva washingwa wifuza ko wahuza Abanyarwanda bose nta n’umwe uheejwe kandi buri wese akawuzamo ku bushake.
Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, wavuze ko mu mateka y’ishingwa ry’uyu Muryango, wahaga ikaze buri wese wifuzaga kuba umunyamuryango.
Ati “Umuryango FPR-Inkotanyi si ishyaka. Umuryango FPR-Inkotanyi ni Umutwe wa Politiki kuva ugishingwa mbere na mbere ufite kwifuza ko wahuza Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bose bakawujyamo nta n’umwe uheejwe ariko nta n’ubihatiwe.”
Hon. Gasamagera avuga ko ikigaragaza ko nta muntu ujya muri uyu Muryango abihatiwe, ari uko “nta karita baguha. Ni umutima wawe ujyanamo ndetse n’aho ushakiye ushobora kuwuvamo.”
Nanone kandi uwawuvuyemo, akifuza kuwugarukamo, ahabwa ikaze, nk’ugarutse mu muryango we nk’uko bigenda mu miryango y’abantu.
Gasamagera ati “Aha nirirwa nakira amabaruwa y’abantu bambwira ngo ‘twavuye mu muryango ariko turashaka kuwugarukamo’. Icyo kintu cyo guhuza Abanyarwanda bose ni cyo dushyira imbere.”
Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi; avuga ko ubusanzwe amahame y’andi mashyaka, ari ukwironda kw’abarwanashyaka, ku buryo “utaririmo ntabwo arimo, ariko twe [RPF-Inkotanyi] turavuga ngo n’utarimo naze. Ni yo mpamvu rero tutabyita ishyaka rya Politiki, tukaryita Umuryango, kuko duhuje Abanyarwanda bose, ababishaka, kandi twifuza ko nta n’umwe waheezwa cyane cyane iyo twemeranywa kuri ya mahame tugenderaho.”
Umuryango wa RPF-Inkotanyi washinzwe mu 1987, kuva wabaho, waharaniye kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza Demokarasi no guharanira Amajyambere y’Abanyarwanda bose.
Uyu muryango washinzwe ugamije gukemura ibibazo byari byugarije u Rwanda byaterwaga n’ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda bwari bwarimitse irondabwoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana inzirakarengane zirenga Miliyoni umwe, ingabo zawo zahoze ari RPA, ni zo zayihagaritse, hakurikiraho urugamba rwo kubaka Igihugu cyari gisigaye ari umuyonga, ubu kikaba ari intangarugero muri byose.
RADIOTV10