Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sobanukirwa inkomoko yo kuba FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango aho kuba ishyaka

radiotv10by radiotv10
05/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Sobanukirwa inkomoko yo kuba FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango aho kuba ishyaka
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umuryango RPF-Inkotanyi buvuga ko impamvu uyu mutwe wa Politiki wahisemo kwitwa Umuryango aho kwitwa Ishyaka, ari uko kuva washingwa wifuza ko wahuza Abanyarwanda bose nta n’umwe uheejwe kandi buri wese akawuzamo ku bushake.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, wavuze ko mu mateka y’ishingwa ry’uyu Muryango, wahaga ikaze buri wese wifuzaga kuba umunyamuryango.

Ati “Umuryango FPR-Inkotanyi si ishyaka. Umuryango FPR-Inkotanyi ni Umutwe wa Politiki kuva ugishingwa mbere na mbere ufite kwifuza ko wahuza Abanyarwanda bose. Abanyarwanda bose bakawujyamo nta n’umwe uheejwe ariko nta n’ubihatiwe.”

Hon. Gasamagera avuga ko ikigaragaza ko nta muntu ujya muri uyu Muryango abihatiwe, ari uko “nta karita baguha. Ni umutima wawe ujyanamo ndetse n’aho ushakiye ushobora kuwuvamo.”

Nanone kandi uwawuvuyemo, akifuza kuwugarukamo, ahabwa ikaze, nk’ugarutse mu muryango we nk’uko bigenda mu miryango y’abantu.

Gasamagera ati “Aha nirirwa nakira amabaruwa y’abantu bambwira ngo ‘twavuye mu muryango ariko turashaka kuwugarukamo’. Icyo kintu cyo guhuza Abanyarwanda bose ni cyo dushyira imbere.”

Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi; avuga ko ubusanzwe amahame y’andi mashyaka, ari ukwironda kw’abarwanashyaka, ku buryo “utaririmo ntabwo arimo, ariko twe [RPF-Inkotanyi] turavuga ngo n’utarimo naze. Ni yo mpamvu rero tutabyita ishyaka rya Politiki, tukaryita Umuryango, kuko duhuje Abanyarwanda bose, ababishaka, kandi twifuza ko nta n’umwe waheezwa cyane cyane iyo twemeranywa kuri ya mahame tugenderaho.”

Umuryango wa RPF-Inkotanyi washinzwe mu 1987, kuva wabaho, waharaniye kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza Demokarasi no guharanira Amajyambere y’Abanyarwanda bose.

Uyu muryango washinzwe ugamije gukemura ibibazo byari byugarije u Rwanda byaterwaga n’ubutegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda bwari bwarimitse irondabwoko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana inzirakarengane zirenga Miliyoni umwe, ingabo zawo zahoze ari RPA, ni zo zayihagaritse, hakurikiraho urugamba rwo kubaka Igihugu cyari gisigaye ari umuyonga, ubu kikaba ari intangarugero muri byose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 8 =

Previous Post

Amakuru arambuye ku mugabo n’umugore we b’Abanyarwanda batawe muri yombi muri Uganda

Next Post

Korea y’Epfo yagaragarije Afurika ko izirikana uburyo yayibaye hafi ubwo yari ikomerewe

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Korea y’Epfo yagaragarije Afurika ko izirikana uburyo yayibaye hafi ubwo yari ikomerewe

Korea y’Epfo yagaragarije Afurika ko izirikana uburyo yayibaye hafi ubwo yari ikomerewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.