Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

radiotv10by radiotv10
20/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki

Share on FacebookShare on Twitter

Nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki, Somalia imaze gutera intambwe ikomeye iyinjiza muri uyu muryango ku buryo bitarenze uyu mwaka isbobora kwakirwa nk’umunyamuryango mushya.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Arusha muri Tanzania nyuma y’inama ya EAC, Peter Mathuki yavuze ko yizeye ko uyu mwaka uzarangira Somalia yamaze kuba umunyamuryano wa munani winjiye muri uyu muryango nyuma ya RDC na Sudani y’Epfo byaherukaga kwinjiramo.

Yavuze ko hari izindi nama za EAC ziteganyijwe kuzabera i Nairobi kandi ko kugira Somalia umunyamuryango biri mu ngingo z’ibanze zizaganirwaho.

Ati: “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wakoze igenzura ngo urebe niba Somalia yiteguye kwinjiramo kandi raporo yarabisuzumye neza isangizwa ibihugu byose binyamuryango. Ibiganiro ku kubyemeza bizatangira ku itariki ya 22 Kanama kugeza ku itariki ya 5 Nzeri 2023.

Somalia yasabye kwinjira muri EAC mu mwaka wa 2012 ariko ubugenzuzi bwo kureba ko yiteguye kuba umunyamuryango mushya bwatangiye muri Mutarama 2023.

Raporo y’itsinda ryashinzwe gukora ubwo bugenzuzi yemerejwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura muri Kamena 2023 maze iha ububasha Inama y’Abaminisitiri n’Ubunyamabanga by’uyu muryango gutangira ibiganiro na Somalia.

Dr Abdusalam Omer, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, ubu akaba ari intumwa idasanzwe ya Perezida wa Somalia mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabwiye ikinyamakuru The East African ko amahame yo kwishyira hamwe kwa EAC azasuzumwa agahuzwa n’amategeko ya Somalia kandi ko ibyo bizaba inyungu ku gihugu cye.

Yavuze ko Somalia yiteze kuzungukira mu isoko rusange ry’Akarere mu kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa ndetse no kurwanya iterabwoba rikunze kwibasira igihugu cye.

Yongeyeho ati: “Hari byinshi Somalia yizeye kungukira mu kuba umunyamuryango ariko kandi n’Akarere gafite byinshi kazungukira kuri Somaliya kuko ikora ku Burasirazuba bwo hagati binoroshye ubuhahirane n’u Burayi, Amerika n’ahandi hose”.

Umuryngo wa Afurika y’Iburasirazuba wavutse mu mwaka wa 1967 u Rwanda ruwinjiramo muri 2007. Ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania ukaba ubumbiye hamwe abaturage barenga miliyoni 300 bo mu bihugu birindwi binyamuryango ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, RDC na Sudani y’Epfo.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =

Previous Post

Couple y’umukambwe n’umukecuru yakoze ibikomeje kuvugisha benshi

Next Post

Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.