Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sudan imaze iminsi mu bibazo ubu hiyongereyeho ibindi biri gusiga benshi mu marira

radiotv10by radiotv10
30/08/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Sudan imaze iminsi mu bibazo ubu hiyongereyeho ibindi biri gusiga benshi mu marira
Share on FacebookShare on Twitter

Imyuzure imaze iminsi ibiri yibasiye ibice by’amajyaruguru ya Sudani, byasize bihitanye ababarirwa muri mirongo itatu, abandi amagana bava mu byabo, aho bamwe bavuga ko aka kaga karuta ibindi bibazo by’umutekano bamazemo iminsi.

Qureshi Hussein uvugira umuryango wegamiye kuri Leta urengera abaturage witwa Sudanese Civil Defense, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru, ko abantu 31 babuze ubuzima bahitanywe n’iyi myuzure yatewe n’imvura imaze iminsi igwa muri iki Gihugu.

Yongeyeho ko ababarirwa mu magana bagizweho ingaruka n’iyi myuzure, yibasiye amajyaruguru ya Sudani.

Yagize ati “kugeza ubu turi kurwana no gushaka ubutabazi bwihuse, kuko abantu bari kurara mu mihanda kuko inzu zabo zatwawe, ku buryo ubuzima bwabo buri mukaga.”

Bamwe mu baturage baganiriye na AFP, bayibwiye ko akaga barimo uyu munsi, karuta kure ibibazo bari basanzwe bafite.

Yassin Abdul Wahab wakuwe mu bye n’iyi myuzure akisanga agomba kugondagonda agashitingi we n’umuryango we, yagize ati “Turiho nabi kuko tudafite aho turambika umusaya. Ubu turimo turagondagonda uduhema two kuba twikinzemo n’imiryango yacu, kandi biragoye no kubaka utwo duhemo kuko turi kwifashisha ibisigazwa by’amazu yacu yatwawe n’imyuzure.”

Si uyu gusa ubayeho nabi biturutse ku mvura nyinshi n’imyuzure imaze iminsi yibasiye iki Gihugu, kuko muri uku kwezi gusa habarwa abantu 317 000 bagizweho ingaruka n’ibi biza.

Muri bo, abakabakaba ibihumbi 118 bakuwe mu byabo bajya gusembera, umubare wiyongera ku bantu 10 410 713 babarwaga kugeza tariki 26 Nyakaga 2024 bavanywe mu byabo n’imirwanyo ishyamiranyije igisirikare cya Leta n’abarwanyi ba Rapid Support Forces, kuva yakwaduka mu kwezi kwa kane kw’umwaka ushize wa 2023, nk’uko raporo ya UNHCR ibigaragaza.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − four =

Previous Post

Umuhanzikazi nyarwanda yazamuye impaka kubera ifoto yishyiriye hanze

Next Post

FERWAFA yibukijwe gukura amakipe mu rujijo ku cyo ategerezanyije amatsiko

Related Posts

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

by radiotv10
02/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rw’abarwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramutse bagaba ibitero simusiga...

IZIHERUKA

How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories
MU RWANDA

How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

by radiotv10
04/12/2025
0

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

04/12/2025
Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

04/12/2025
ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

03/12/2025
Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FERWAFA yibukijwe gukura amakipe mu rujijo ku cyo ategerezanyije amatsiko

FERWAFA yibukijwe gukura amakipe mu rujijo ku cyo ategerezanyije amatsiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to start a small creative business in Kigali: Steps, challenges, and success Stories

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.