Imyuzure imaze iminsi ibiri yibasiye ibice by’amajyaruguru ya Sudani, byasize bihitanye ababarirwa muri mirongo itatu, abandi amagana bava mu byabo, aho bamwe bavuga ko aka kaga karuta ibindi bibazo by’umutekano bamazemo iminsi.
Qureshi Hussein uvugira umuryango wegamiye kuri Leta urengera abaturage witwa Sudanese Civil Defense, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru, ko abantu 31 babuze ubuzima bahitanywe n’iyi myuzure yatewe n’imvura imaze iminsi igwa muri iki Gihugu.
Yongeyeho ko ababarirwa mu magana bagizweho ingaruka n’iyi myuzure, yibasiye amajyaruguru ya Sudani.
Yagize ati “kugeza ubu turi kurwana no gushaka ubutabazi bwihuse, kuko abantu bari kurara mu mihanda kuko inzu zabo zatwawe, ku buryo ubuzima bwabo buri mukaga.”
Bamwe mu baturage baganiriye na AFP, bayibwiye ko akaga barimo uyu munsi, karuta kure ibibazo bari basanzwe bafite.
Yassin Abdul Wahab wakuwe mu bye n’iyi myuzure akisanga agomba kugondagonda agashitingi we n’umuryango we, yagize ati “Turiho nabi kuko tudafite aho turambika umusaya. Ubu turimo turagondagonda uduhema two kuba twikinzemo n’imiryango yacu, kandi biragoye no kubaka utwo duhemo kuko turi kwifashisha ibisigazwa by’amazu yacu yatwawe n’imyuzure.”
Si uyu gusa ubayeho nabi biturutse ku mvura nyinshi n’imyuzure imaze iminsi yibasiye iki Gihugu, kuko muri uku kwezi gusa habarwa abantu 317 000 bagizweho ingaruka n’ibi biza.
Muri bo, abakabakaba ibihumbi 118 bakuwe mu byabo bajya gusembera, umubare wiyongera ku bantu 10 410 713 babarwaga kugeza tariki 26 Nyakaga 2024 bavanywe mu byabo n’imirwanyo ishyamiranyije igisirikare cya Leta n’abarwanyi ba Rapid Support Forces, kuva yakwaduka mu kwezi kwa kane kw’umwaka ushize wa 2023, nk’uko raporo ya UNHCR ibigaragaza.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10