Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Sugira Ernest yatangiye akazi muri AS Kigali yigeze gukinira

radiotv10by radiotv10
27/10/2021
in SIPORO
0
Sugira Ernest yatangiye akazi muri AS Kigali yigeze gukinira
Share on FacebookShare on Twitter

Sugira Ernest rutahizamu w’umunyarwanda uheruka gutandukana na Rayon Sports kuri ubu yatangiye imyitozo ikakaye muri AS Kigali aheruka gusinyira amasezerano y’umwaka umwe (2021-2022).

Sugira w’imyaka 30 wanabaye muri AS Kigali mu 2014 akayivamo mu 2016 agana muri AS Vita Club, ubu ni umukinnyi mushya muri AS Kigali uzajya abafasha gukina ataha izamu, umwanya asanzeho Robert Saba utarahiriwe n’intangiriro ze muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Sugira Ernest abaye umukinnyi mushya wa AS Kigali bazakoresha muri uyu mwaka w’imikino wiyongera kuri Lamine Moro Omar, Niyonzima Olivier Sefu, Mugheni Kakule Fabrice na Ntwari Fiacre (umunyezamu).

Image

Sugira Ernest umukinnyi mushya muri AS Kigali wavuye muri Rayon Sports

Sugira Ernest akomezanyije n’abandi imyitozo yo kwitegura imikino ya shampiyona 2021-2022, imikino izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021. AS Kigali izatangira umwaka w’imikino 2021-2022 isura Espoir FC i Rusizi.

AS Kigali yatangiye imyiteguro ya shampiyona nyuma y’uko isezerewe mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022, imikino yatsindiwemo na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), imikino ibiri yarangiye AS Kigali itsinzwe ibitego 4-2.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

TOTAL CAF CC: APR FC yatomboranye na RS Berkane ikinamo Clatous Chama na Tuisila Kisinda

Next Post

Kirehe: Abatuye i Mahama bararira igihombo cy’umushinga wo kuhira

Related Posts

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Abatuye i Mahama bararira igihombo cy’umushinga wo kuhira

Kirehe: Abatuye i Mahama bararira igihombo cy’umushinga wo kuhira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.