Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021

radiotv10by radiotv10
23/10/2021
in SIPORO
0
TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’umukino njya rugamba wa Taekwindi mu Rwanda (Rwanda Taekwondo Federation/RTF) ku bufatanye na Ambasade ya Korea mu Rwanda bateguye irushanwa ngarukamwaka ‘The Korean Ambassador’s Cup Championships 2021’, rizaba rikinwa ku nshuro ya munani (8), kuko ryatangiye gukinwa bwa mbere mu 2013. Iry’uyu mwaka riratangira kuri uyu wa gatandatu rizasozwe kuri iki cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021.

Umuhango wo gufungura irushanwa ry’uyu mwaka (Opening Ceremony) uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 guhera saa tanu z’amanywa (11h00’).

Ni irushanwa rizakinwa mu buryo budasanzwe bitewe n’uko tukiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo COVID-19, rikazaba ku itariki ya 23 – 24 Ukwakira 2021, rikabera muri Petit Stade Amahoro i Remera.

Ubusanzwe, The Korean Ambassador’s Cup ni irushanwa mpuzamahanga, ndetse buri kipe yajyaga yandikisha umubare w’abakinnyi bose ishaka.

Icyakora ubu si ko bimeze, kuko rizitabirwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa, kandi buri kipe ikazandikisha umukinnyi umwe muri buri cyiciro (Category), hagamijwe kwirinda ubucucike mu irushanwa.

Ni irushanwa rizakinwa muri Kyorugi ku ngimbi n’abangavu n’abakuze mu bagabo n’abari n’abategarugori, abazaba biyandikishije aha bakaba ari bo bazemererwa kurushanwa no mu myiyereko (Poomsae), mu gihe abana (Cadets) bo bazarushanwa muri Poomsae gusa.

Irushanwa rizakinwa mu buryo bukurikira:

Abagabo: Abatarengeje ibiro 58 (U-58Kg), Abatarengeje 68 (U-68Kg) n’Abari hejuru y’ibiro 68 (Above 68Kg)

Abari n’Abategarugori: Abatarengeje ibiro 49 (U-49Kg), Abatarengeje 57 (U-57Kg) n’Abari hejuru y’ibiro 57 (Above 57Kg)

Ingimbi: Abatarengeje ibiro 48 (U-48Kg), Abatarengeje 55 (U-55Kg) n’Abari hejuru y’ibiro 55 (Above 55Kg)

Abangavu: Abatarengeje ibiro 44 (U-44Kg), Abatarengeje 49 (U-49Kg) n’Abari hejuru y’ibiro 49 (Above 49Kg)

Abana (Cadets): Bazarushanwa mu myiyereko (Poomsae) gusa.

Abakinnyi n’amakipe bazaba bahize abandi mu irushanwa bazahabwa imidari n’ibikombe, ndetse banahabwe ibindi bihembo birimo Smartphones n’ibikoresho bya Taekwondo.

Irushanwa ‘Korean Ambassador’s Cup’ ryaherukaga gukinwa mu 2019, umwaka ushize rikaba ritarakinwe bitewe n’icyorezo COVID-19. Irushanwa riheruka ryari ryegukanywe n’Ikipe ya Paradisso Taekwondo Club yo muri Kenya, ikurikirwa na Dream Taekwondo Club ndetse na Police Taekwondo Club.

Ndacyayisenga Aline wa Police Taekwondo Club ni we wari wahize abandi mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, mu gihe mu bagabo, Francis Ngugi Mulwa ari we wahize abandi.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 2 =

Previous Post

UBUHINZI: Barifuza gufashwa kuhira imyaka kuko izuba riba ryinshi bakarumbya

Next Post

APR FC yanyagiwe na Etoile Sportif du Sahel

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR FC yanyagiwe na Etoile Sportif du Sahel

APR FC yanyagiwe na Etoile Sportif du Sahel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.