Tanzania: Ibidasanzwe byavuzwe mu gusezera ku musaza ufite abamukomaho barenga 200

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaza wo mu Ntara ya Mara muri Tanzania, yitabye Imana asize abuzukuru 124 bakomoka ku bana be 56 yabyaranye n’abagore barindwi, bamuvuze ibigwi ubwo bamusezeragaho, bavuga ko nubwo ari benshi bakomoka kuri nyakwigendera, ariko bose baziranye.

Uretse abana 56 barimo abahungu 18 n’abakobwa 38 babyawe na nyakwigendera, ndetse n’abuzukuru be 124, asize n’abuzukuruza 47. Ni ukuvuga ko abafite inkomoko kuri we, bose hamwe ari 227.

Izindi Nkuru

Obeto Matiku witabye Imana ku myaka 80, ubwo yashyingurwaga iwe mu gace ka Roya mu Ntara ya Mara, hagarutswe ku mateka ye, aho abamukomokaho bose bari baje muri uyu muhango wo kumusezeraho.

Emmanuel Obeto, umwana wa cyenda wa nyakwigendera, yavuze ko nubwo umubyeyi we, atabarutse yarabyaye abana benshi ndetse akaba asize abuzukuru n’abuzukuruza benshi, ariko ko bose baziranye.

Emmanuel Obeto avuga ko kuba abakomoka ku mubyeyi wabo baziranye, ari we wabikoze, kuko mu gihe yari akiri mu mwuka w’abazima, yakoze ibishoboka byose, akabahuza kugira ngo bamenyane kandi bakundane nk’abafite inkomoko imwe.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru