Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

radiotv10by radiotv10
30/07/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu.

Iki cyemezo cya Tanzania kivuga ko abaturage ba Tanzania ari bo bonyine bemerewe gukora mu nzego 15 zirimo ubucuruzi budandaza ibintu bitandukanye, serivisi zo kohereza amafaranga kuri telephone, gukora telefone zapfuye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Harimo kandi gukora isuku, gucuruza ibiribwa mu mihanda, serivisi z’iposita, gukora radio na televiziyo zo muri Tanzania, gukora imodoka no kuzikodesha, kompanyi zitanga serivisi yo kwamamaza, kugurira imyaka mu mirima, ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino y’amahirwe.

Guverinoma ya Tanzania yavuze ko umunyamahanga uzarenga kuri iryo tegeko agafungura ibikorwa by’ubucuruzi biri muri ibyo atemerewe; azajya acibwa mande y’ibihumbi 4 USD, afungwe amezi atandatu, kandi Viza ye ihite iteshwa agaciro yamburwe n’uburenganzira bwo kuba muri iki Gihugu.

Umuturage wa Tanzania uzafatirwa mu bikorwa byo gufasha umunyamahanga kujya muri ubwo bucuruzi; azajya acibwa amande angana n’ibihumbi 2 USD, anafungwe amezi atatu.

Abanyamahanga bari basanzwe bafite uruhushya rwo gukora iyo mirimo; bazakomeza kugeza ibyangombwa byabo birangiye, ubundi bazanahabwe igihe cyo kuva muri iyo mirimo batemerewe.

Tanzania yavuze ko ibyo bigamije gufasha abaturage bayo kujya muri ubwo bucuruzi buto n’ubuciriritse, hagamijwe ko iki Gihugu kirushaho guhangana mu bukungu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 2 =

Previous Post

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Next Post

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe
IMYIDAGADURO

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Should parents still choose careers for their children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.