Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

radiotv10by radiotv10
12/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego z’umutekano muri Tanzaniya ubwo bari mu myigaragambyo yaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri iki Gihugu mu kwezi gushize.

Umuryango w’Abibumbye usaba ko hakorwa iri perereza, mu gihe ubutegetsi bwa Tanzaniya bumaze kugeza mu nkiko abantu amagana bashinjwa icyaha cyo kugambanira Igihugu kubera imyigaragambyo iheruka kuba.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Volker Türk, yavuze ko bamaze kumenya ko ubutegetsi buri kugerageza guhisha ibimenyetso by’abigaragambyaga bapfuye, nyuma yuko hasohotse raporo zivuga ko inzego z’umutekano zafashe imirambo y’abishwe mu myigaragambyo zikayikura mu buruhukiro bw’ibitaro, igashyirwa ahantu hatatangajwe.

Bwana Türk yasabye ubutegetsi kugarura iyo mirambo mu buruhukiro bw’ibitaro kugira ngo imiryango ibashe gushyingura abayo mu cyubahiro.

Yagize ati “Raporo zivuga ko imiryango ikomeje gushakisha abantu bayo ahantu hose, igasura sitasiyo za polisi zitandukanye n’ibitaro byose ngo barebe ko bababona, birababaje cyane.”

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe na Leta muri Tanzania, Chadema, rivuga ko abantu bagera ku 2 000 bishwe mu gihe cy’iminsi itatu y’imyigaragambyo yakurikiye amatora ya Perezida muri Tanzaniya.

Leta yo ntiratangaza umubare nyawo w’abapfuye. Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu amagana bikekwa ko bishwe, ariko ntiwashoboye kugenzura ayo makuru neza kubera umutekano muke ukomeje muri Tanzaniya, ndetse no kuba interineti yarahagaritswe mu gihugu mu gihe cy’iminsi itandatu nyuma y’amatora.

Kiliziya Gatolika muri Tanzaniya yamaganye iyicwa ry’abigaragambya riherutse kuba, ndetse inaburira ko amahoro nyayo atagerwaho hatabayeho ubutabera.

Kugeza ubu, Leta ya Tanzaniya imaze kugeza mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cyo kugambanira igihugu bijyanye n’imyigaragambyo yavutse nyuma y’amatora yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025 ataravuzweho rumwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + five =

Previous Post

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Next Post

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.