Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRda: Chriss Froome uyu munsi werekanye ubuhangange bwe yahuye n’ibizazane bamucaho (LIVE)

radiotv10by radiotv10
23/02/2023
in SIPORO
0
TdRda: Chriss Froome uyu munsi werekanye ubuhangange bwe yahuye n’ibizazane bamucaho (LIVE)
Share on FacebookShare on Twitter

Umwongereza Chris Froome wegukanye irushanwa rya mbere ku Isi mu isiganwa ry’amagare rya Tour de France, wari utarigaragaza muri Tour du Rwanda, uyu munsi yakoze ibidasanzwe, mu gace ka gatanu, aho yacitse igikundi cy’abandi bakinnyi, akanyukira igare, bagenzi be bagasigara basiganuza.

Aka gace kahagurutse Rusizi kerecyeza i Rubavu, kagizwe n’ibilometero 195,5; katangiye saa 08:57’ ubwo abakinnyi bahagurukaga mu gikundi nk’ibisanzwe.

Abakinnyi bahagurukiye imbere y’isoko rya Rusizi mu mujyi rwagati, bari 80, ariko umukinnyi Jakub Toupalik ukinira ikipe ya EF Education yahise ava mu irushanwa kubera ikibazo yagize ubwo aka gace kari kakimara gutangira.

Nyuma y’ibilometeri bicye, abakinnyi batangiye guhatana, itsinda ry’abakinnyi 14 bahise bikura mu gikundi barimo Umunyarwanda Mugisha Moise, Currie, Christensen, Etxeberria na Iturria (Euskaltel), Gabburo, Fiorelli, Tarozzi na Tolio, Grellier na Vercher.

Baje kwiyongeramo abandi baza kuba 20 barimo Umwongereza Chris Froome witabiriye iri rushanwa buri wese amuhanze amaso dore ko azwiho amateka yihariye yo kuba yaregukanye Tour de France ifatwa nk’irushanwa rikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku Isi.

Chris Froome na we yaje gucika aka gakundi, atangira kugenda wenyine ndetse aza no gutangira gushyiramo intera.

Abakinnyi bamaze kugenda KM 105 – Intera igeze kuri 3'40''. #TdRwanda23 #IgareTwaje pic.twitter.com/Q4rzJfIY06

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) February 23, 2023

Bamaze kugenda ibilometero 89, Chris Froome yari amaze gushyiramo intera y’amasegonda 45’’, ndetse aza gukomeza kunyonga igare agera aho ashyiramo intera y’umunota 1’45’’.

Ku bilometero 98, Chris Froome yari amaze gushyira intera y’iminota 2’15’’ hagati ye na Peloton, ari na bwo akavura katangiraga kujojoba.

Ku bilometero 103 uyu rurangiranwa mu mukino w’amagare yari amaze gushyira intera hagati ye na Peloton y’iminota 3’20’’ mu gihe peloton yari iyobowe n’ikipe ya Total Energies.

Saa 12:25′- Hari hamaze kugendwa ibilometero 129, aho Chris Froome yari amaze gushyira intera y’iminota 3’15” hagati ye na Peloton. Ubu ari mu Karere ka Rutsiro aho imvura iri kugwa.

Saa 12:29′- Bari bamaze kugenda ibilometero 130, ariko intera hagati ya Chris Froome na Peloton yari imaze kugabanuka aho yari imaze kugera kuri 2’20”.

Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies wari muri Peloton, yagerageje kuyivamo, atangira kwataka Chris Froome.

Saa 12:44- Hasigaye ibilometero 55 ngo bagere aho basoreza. Intera hagati ya Chris Fromme n’itsinda rimukurikiye yagabanutse, ubu igeze ku munota 1’20” mu gihe hagati ye na Thomas Bannet harimo intera y’iminota 3’40”.

Saa 13:02- Ibilometeri bisigaye ngo bagere ahasorezwa aka gace ka gatanu, ni ibilometero 45. Umukinnyi Iturria ukinira ikipe ya Euskaltel team ari kugerageza gusatira Froome, yagabanyije intera hagati yabo, ubu hasigayemo amasegonda 35”, mu gihe peloton yo harimo intera y’umunota 1’40”.

Saa 13:06- Iturria yari amaze guca kuri Chris Fromme ndetse amaze gushyiramo intera hagati ye na we y’amasegonda 45”. Igare rya Chriss Froome ryabanje guhura n’ikibazo ariko kimaze gukemuka yahise yongera kunyonga igare.

Saa 13:15′- Hamaze kugendwa ibilometeri 156, abakinnyi batatu bahise bagarura Iturria wari wabasize aciye no kuri Chris Froome. Ubu uko ari bane bayoboye aga gace k’isiganwa.

Saa 13:50′- Haburaga ibilometero bitanu (5) ngo abakinnyi bagere ahasorezwa aka gace Umunya-Afurika y’Epfo Ormiston yatangiye kwataka bigaragara ko ashaka kwegukana aka gace, inyuma ye hari Bizkarra ukinira Euskaltel ariko hagati yabo hari intera y’amasegonda 40”.

Intera yari imaze kuganabuka

Igare rya Chris Froome ryaje guhura n’ikibazo
Iturria wa Euskaltel team ubwo yatakaga Froome akanamucaho ubwo igare rye ryari rimaze kugira ikibazo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eleven =

Previous Post

Nyuma y’umunsi 1 afunguwe umuhanzi nyarwanda yahise asohora indirimbo ivuga ibyamubayeho

Next Post

Amashusho anejeje: Perezida Kagame mu rugo akina umukino benshi batakekaga ko akunda

Related Posts

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

IZIHERUKA

Editorial: The New World Economic Order
MU RWANDA

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashusho anejeje: Perezida Kagame mu rugo akina umukino benshi batakekaga ko akunda

Amashusho anejeje: Perezida Kagame mu rugo akina umukino benshi batakekaga ko akunda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Editorial: The New World Economic Order

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.