Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10

radiotv10by radiotv10
21/02/2023
in SIPORO
0
TdRda: Umunya-Eritrea kabuhariwe mu guterera yegukanye Etape3 noneho Umunyarwanda aza mu 10
Share on FacebookShare on Twitter

Agace ka gatatu k’isiganwa rya Tour du Rwanda rimaze kwigarurira imitima ya benshi, kegukanywe n’Umunya-Eritrea, Henok Mulueberhan w’ikipe ya Green Project, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric waje mu myanya 10 ya mbere akaba ari na we uje hafi kuva iri siganwa ry’uyu mwaka ryatangira.

Aka gace katurutse i Huye kerecyeza i Musanze, kasojwe ku isaha ya saa munani zuzuye (14:00’) kagaragayemo uguhangana gukomeye k’umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco kuko kuva mu Karere ka Huye kurinda binjira mu Karere ka Musanze yari ayoboye bagenzi be.

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project yahabwaga amahirwe menshi cyane muri aka gace kabamo ibice binini byo kuzamuka dore ko anazwiho ubuhanga mu kuzamuka, ni na we waje gukandagiza bwa mbere ipine ku murongo w’umweru muri Musanze.

Henok Mulueberhan kandi arahita yambara umwambaro w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye iri rushanwa ku rutonde rusange kugeza kuri utu duce dutatu tumaze gukinwa.

Uyu mwambaro arawambura Umwongereza Vernon Ethan uwuraranye amajoro abiri kuko kuva yawambara ku Cyumweru yanaje kuwugumana ejo hashize ku wa Mbere ubwo yanegukanaga agace ka kabiri ka Kigali-Gisagara.

Vernon Ethan ufite ubuhanga buhambaye mu gusiganwa ahatambika, ntiyahiriwe uyu munsi kuko adasanzwe azwiho umuhamagaro wo kuzamuka mu gihe agace k’uyu munsi karimo ahantu hanini ho guterera, dore ko atanaje mu myanya hafi.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka gatatu ka Huye-Musanze, ni Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid, noneho wanaje mu myaka icumi ya mbere kuko yaje ku mwanya wa cyenda (9) aho aruswa amasegonda 11′ n’uwegukanye aka gace.

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco kandi yegukanye amanota menshi yo guterera udusozi dutandukanye dore ko aka gace ari na ko karekare ka 199,5 Km, kari karimo n’udusozi twinshi.

Rurangiranwa Chris Froome witezweho gukora akantu muri iri rushanwa, yagerageje kuva muri Peloton ariko yagera imbere abakinnyi bagenzi bagahita bamugarura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 6 =

Previous Post

Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe

Next Post

Amakuru mashya ku muhanzi wari ufunzwe akekwaho gukoresha umukobwa imibonano ku gahato

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku muhanzi wari ufunzwe akekwaho gukoresha umukobwa imibonano ku gahato

Amakuru mashya ku muhanzi wari ufunzwe akekwaho gukoresha umukobwa imibonano ku gahato

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.