Agace ka gatatu k’isiganwa rya Tour du Rwanda rimaze kwigarurira imitima ya benshi, kegukanywe n’Umunya-Eritrea, Henok Mulueberhan w’ikipe ya Green Project, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric waje mu myanya 10 ya mbere akaba ari na we uje hafi kuva iri siganwa ry’uyu mwaka ryatangira.
Aka gace katurutse i Huye kerecyeza i Musanze, kasojwe ku isaha ya saa munani zuzuye (14:00’) kagaragayemo uguhangana gukomeye k’umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco kuko kuva mu Karere ka Huye kurinda binjira mu Karere ka Musanze yari ayoboye bagenzi be.
Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project yahabwaga amahirwe menshi cyane muri aka gace kabamo ibice binini byo kuzamuka dore ko anazwiho ubuhanga mu kuzamuka, ni na we waje gukandagiza bwa mbere ipine ku murongo w’umweru muri Musanze.
Henok Mulueberhan kandi arahita yambara umwambaro w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye iri rushanwa ku rutonde rusange kugeza kuri utu duce dutatu tumaze gukinwa.
Uyu mwambaro arawambura Umwongereza Vernon Ethan uwuraranye amajoro abiri kuko kuva yawambara ku Cyumweru yanaje kuwugumana ejo hashize ku wa Mbere ubwo yanegukanaga agace ka kabiri ka Kigali-Gisagara.
Vernon Ethan ufite ubuhanga buhambaye mu gusiganwa ahatambika, ntiyahiriwe uyu munsi kuko adasanzwe azwiho umuhamagaro wo kuzamuka mu gihe agace k’uyu munsi karimo ahantu hanini ho guterera, dore ko atanaje mu myanya hafi.
Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka gatatu ka Huye-Musanze, ni Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid, noneho wanaje mu myaka icumi ya mbere kuko yaje ku mwanya wa cyenda (9) aho aruswa amasegonda 11′ n’uwegukanye aka gace.
Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco kandi yegukanye amanota menshi yo guterera udusozi dutandukanye dore ko aka gace ari na ko karekare ka 199,5 Km, kari karimo n’udusozi twinshi.
Rurangiranwa Chris Froome witezweho gukora akantu muri iri rushanwa, yagerageje kuva muri Peloton ariko yagera imbere abakinnyi bagenzi bagahita bamugarura.
RADIOTV10