Harabura iminsi itatu kugira ngo imikino Olempike ya 2020 itangire mu mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani, igihugu cya Pologne cyasubije abakinnyi batandatu (6) mu gihugu cyabo nyuma y’uko habayeho kwibeshya bakajyana abakinnyi 23 mu gihe bari bemerewe abakinnyi 17 muri rusange.
Abakinnyi batandatu basubijwe muri Pologne ni abakina umukino wo koga (Swimmers) kuko ariho basanze bafite abakinnyi benshi bityo babafatira indege ibasubiza iwabo muri Pologne.
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu gihugu cya Pologne (PZP), Pawel Slominski yasabye imbabazi abakunzi ba siporo muri iki gihugu agaragaza ko habayeho kwibeshya ku mategeko bigatuma bisanga mu Buyapani bafite umubare urenga w’abakinnyi bemerewe mu mikino Olempike ya 2020 igomba gutangira tariki ya 23 Nyakanga 2021.
“Ndicuza cyane ndetse ndanababaye kuko birasharira gufata umwanzuro nk’uyu wo gusubiza abakinnyi mu rugo muri ubu buryo.” Pawel Slominski
Abakinnyi b’igihugu cya Pologne bari bageze mu Buyapani mu ntangiriro z’icyumweru gishize
Pawel Slominski akomeza agira ati “Ibi bintu ntabwo byakabaye bitubaho. Kandi birababaza abakinnyi bacu bakina umukino wo koga. Gusa abifatira ku gahanga ishyirahamwe ry’umukino wo koga ndabumva kandi nanjye ndumva uburemere bw’iri kosa kandi tubisabiye imbabazi”
Pawel Slominski avuga ko nta bundi bunebwe byakoranywe ahubwo ko byari muri gahunda yo gutanga amahirwe ku bakinnyi benshi n’abatoza kugira ngo bitabire iri rushanwa.
Abakinnyi batandatu ba Pologne bakina umukino wo koga basubijwe iwabo nyumay’ukwibeshya kwakozwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino