Nyuma yuko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ahuye na Donald Trump, uyu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko ibiganiro byabo byageze ku mwanzuro uri hafi cyane y’icyazanira amahoro uburasirazuba bwo hagati.
Aganira y’intangazamakuru muri White House, Perezida Donald Trump yagize ati “Nibura hari aho twageze, mu buryo buto cyane, twageze hafi cyane y’umwanzuro w’amahoro.”
Perezida Trump yagaragaje ingingo 20 zikubiye mu mushinga wo kurangiza intambara ya Israel muri Gaza no kurekura Abanya-Israel bafashwe bugwate ubu bakaba bakiri ku butaka bwa Palestine.
Ikinyamakuru Al Jazeera kiravuga ko amakuru cyahawe n’abadipolomate, yemeza ko itsinda rya Hamas riri gusuzuma umushinga wa Trump ugamije gushyira akadomo kuri iriya ntambara.
Trump kandi yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuba yemeye uriya mushinga yamugejejeho ugamije kurangiza intambara.
Yagize ati “Mwakoze cyane mwese. Uyu ni umunsi ukomeye cyane, umunsi mwiza, ushobora kuba ari wo munsi w’amahirwe ngize mu minsi yose yo mu miyoborere yanjye.”
Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo ndi kuvuga kuri Gaza gusa. Yego Gaza ni kimwe mu byo mvuga, ariko turavuga mu buryo bwagutse burenze na Gaza. Buri kimwe kiri muri uyu mugambi wose kiri kugenda gikemuka. Twabyita amahoro mu burasirazuba bwo hagati.”
Arongera ati “Njye na Minisitiri w’Intebe Netanyahu dusoje inama y’ingenzi yigaga ku bibazo bikomeye birimo Iran, ubucuruzi, kwagura amasezerano ya Abraham Accords, ariko byumwihariko twaganiriye uburyo hasozwa intambara amuri Gaza, ariko ni kimwe mu bintu byagutse, kizazana amahoro mu burasirazuba bwo hagati, ndumva twabyita amahoro ahoraho mu burasirazuba bwo hagati.”
Trump yavuze ko kandi uyu mushinga uzazana amahoro muri biriya bice, yawusangije Ibihugu by’inkoramutima ya Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko bose bawushimye, kandi ko anafite amakuru ko na Hamas na yo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa.

RADIOTV10