Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yatangaje uko ibiganiro bye na Netanyahu byagenze n’icyo abona kizakurikira

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yatangaje uko ibiganiro bye na Netanyahu byagenze n’icyo abona kizakurikira
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ahuye na Donald Trump, uyu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko ibiganiro byabo byageze ku mwanzuro uri hafi cyane y’icyazanira amahoro uburasirazuba bwo hagati.

Aganira y’intangazamakuru muri White House, Perezida Donald Trump yagize ati “Nibura hari aho twageze, mu buryo buto cyane, twageze hafi cyane y’umwanzuro w’amahoro.”

Perezida Trump yagaragaje ingingo 20 zikubiye mu mushinga wo kurangiza intambara ya Israel muri Gaza no kurekura Abanya-Israel bafashwe bugwate ubu bakaba bakiri ku butaka bwa Palestine.

Ikinyamakuru Al Jazeera kiravuga ko amakuru cyahawe n’abadipolomate, yemeza ko itsinda rya Hamas riri gusuzuma umushinga wa Trump ugamije gushyira akadomo kuri iriya ntambara.

Trump kandi yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuba yemeye uriya mushinga yamugejejeho ugamije kurangiza intambara.

Yagize ati “Mwakoze cyane mwese. Uyu ni umunsi ukomeye cyane, umunsi mwiza, ushobora kuba ari wo munsi w’amahirwe ngize mu minsi yose yo mu miyoborere yanjye.”

Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo ndi kuvuga kuri Gaza gusa. Yego Gaza ni kimwe mu byo mvuga, ariko turavuga mu buryo bwagutse burenze na Gaza. Buri kimwe kiri muri uyu mugambi wose kiri kugenda gikemuka. Twabyita amahoro mu burasirazuba bwo hagati.”

Arongera ati “Njye na Minisitiri w’Intebe Netanyahu dusoje inama y’ingenzi yigaga ku bibazo bikomeye birimo Iran, ubucuruzi, kwagura amasezerano ya Abraham Accords, ariko byumwihariko twaganiriye uburyo hasozwa intambara amuri Gaza, ariko ni kimwe mu bintu byagutse, kizazana amahoro mu burasirazuba bwo hagati, ndumva twabyita amahoro ahoraho mu burasirazuba bwo hagati.”

Trump yavuze ko kandi uyu mushinga uzazana amahoro muri biriya bice, yawusangije Ibihugu by’inkoramutima ya Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko bose bawushimye, kandi ko anafite amakuru ko na Hamas na yo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa.

Perezida Trump na PM Netanyahu baganiriye kuri uyu wa Mbere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − one =

Previous Post

How to network when you’re shy, introverted, or overthinking

Next Post

Irebere bwa mbere abakinnyi bo muri NBA ya mbere ku Isi bambaye ‘VisitRwanda’ (AMAFOTO)

Related Posts

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

IZIHERUKA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law
MU RWANDA

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Irebere bwa mbere abakinnyi bo muri NBA ya mbere ku Isi bambaye ‘VisitRwanda’ (AMAFOTO)

Irebere bwa mbere abakinnyi bo muri NBA ya mbere ku Isi bambaye ‘VisitRwanda’ (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.