Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko mu Bihugu bibiri by’ibituranyi, Uganda ndetse n’u Burundi yahise yerecyezamo akiva kuganira na Museveni.
Ni ingendo yagize kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, aho yabanjirije kwerecyeza muri Uganda, anagirana ibiganiro byo mu muheezo na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Ibi biganiro byahuje Tshisekedi na Museveni, byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
Banaganiriye kandi ku bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’Ingabo z’Ibihugu byombi, FARDC na UPDF, mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF uhungabanya umutekano wa Uganda, ariko ukaba ufite ibirindiro muri DRC.
Perezida Felix Tshisekedi akiva muri iki Gihugu cya Uganda gihana imbibi n’icye, yahise anerecyeza mu Burundi, aho yitabiriye inama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Tshisekedi yageze mu Burundi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho yari yitabiriye iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.
Perezida Felix Tshisekedi yakiriwe ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura, na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wanahawe inshingano zo kuyobora COMESA guhera kuri uyu wa Kane.
Abandi bakuru bitabiriye iyi nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya COMESA, yanitabiriwe n’abandi Baperezida, barimo William Ruto wa Kenya, Andry Rajoelina wa Madagascar, Hakainde Hichilema wa Zambia, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bwayakiriye.
RADIOTV10