Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yageze i Addis Ababa, mu Nteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Tshisekedi yageze muri Ethiopia ahamaze kugera na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, bombi bakaba bari mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Imirimo y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Nkuko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Tshisekedi yageze i Addis Ababa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.
Ibi byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha iy’u Rwanda na yo itangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Addis Ababa na we yitabiriye Inteko Rusange isanzwe ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi Nteko Rusange izatangira imirimo yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, iteganyijwemo ibiganiro bitandukanye birimo n’ibizagaruka ku mahoro n’umutekano mu karere no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.
Perezidansi ya DRCongo yagize icyo ivuga ku biganiro bizibanda ku by’ibibazo by’umutekano biri mu burasiraziba bw’iki Gihugu.
Yagize iti “Mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umukuru w’Igihugu [Tshisekedi] kuri uyu wa Gatanu azitabira inama ebyiri z’ingenzi, iya mbere izagaruka ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC naho iya kabiri n’iy’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Iyi nama igiye kongera kugaruka ku bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri habaye indi yahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi nama yabereye i Bujumbura mu Burundi, yafatiwemo imyanzuro isaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ndetse Tshisekedi we ubwe akaba yarabyemereye bagenzi be muri iyi nama.
Gusa Guverinoma ya DRC, yahise ihindura imvugo, ivuga ko itazaganira n’uyu mutwe wa M23, aho bamwe mu basesenguzi bavuze ko bishimangira ko Guverinoma y’iki Gihugu itifuza ko ibibazo biri mu burasirazuba bwacyo bikemuka mu nzira z’amahoro nkuko yakunze kubigaragaza.
RADIOTV10