Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi nawe yageze muri Ethiopia mu nama yanitabiriwe na Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
17/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi nawe yageze muri Ethiopia mu nama yanitabiriwe na Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yageze i Addis Ababa, mu Nteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Tshisekedi yageze muri Ethiopia ahamaze kugera na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, bombi bakaba bari mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Imirimo y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nkuko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Tshisekedi yageze i Addis Ababa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.

Ibi byatangajwe na Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha iy’u Rwanda na yo itangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Addis Ababa na we yitabiriye Inteko Rusange isanzwe ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi Nteko Rusange izatangira imirimo yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, iteganyijwemo ibiganiro bitandukanye birimo n’ibizagaruka ku mahoro n’umutekano mu karere no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Perezidansi ya DRCongo yagize icyo ivuga ku biganiro bizibanda ku by’ibibazo by’umutekano biri mu burasiraziba bw’iki Gihugu.

Yagize iti “Mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umukuru w’Igihugu [Tshisekedi] kuri uyu wa Gatanu azitabira inama ebyiri z’ingenzi, iya mbere izagaruka ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC naho iya kabiri n’iy’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Iyi nama igiye kongera kugaruka ku bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri habaye indi yahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nama yabereye i Bujumbura mu Burundi, yafatiwemo imyanzuro isaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ndetse Tshisekedi we ubwe akaba yarabyemereye bagenzi be muri iyi nama.

Gusa Guverinoma ya DRC, yahise ihindura imvugo, ivuga ko itazaganira n’uyu mutwe wa M23, aho bamwe mu basesenguzi bavuze ko bishimangira ko Guverinoma y’iki Gihugu itifuza ko ibibazo biri mu burasirazuba bwacyo bikemuka mu nzira z’amahoro nkuko yakunze kubigaragaza.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Ethiopia
Na Tshisekedi yahageze
Na Tshisekedi yahageze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + five =

Previous Post

Abagabo na bo bagiye kujya baboneza urubyaro bakoresheje ibinini

Next Post

Hari aho bambuka gikomando kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kugaragara muri Kigali

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari aho bambuka gikomando kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kugaragara muri Kigali

Hari aho bambuka gikomando kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kugaragara muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.