Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi yongeye kubwizwa ukuri kumurya mu matwi akwirengagiza yitwaje u Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi yongeye kubwizwa ukuri kumurya mu matwi akwirengagiza yitwaje u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko Perezida Tshisekedi agomba kwemera ko habaho ibiganiro ku bibazo byo mu burasirazuba bw’Igihugu cye, we akavuga ko atabyanze, ahubwo ko ngo byatewe n’imyitwarire y’u Rwanda.

Ingaruka z’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo; ndetse n’uburyo bushobora kuzishyiraho iherezo; ni kimwe mu byaranze ibiganiro bya Perezida Cyril Matamela Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika ya Democracy ya Congo.

Ramapfosa uri i Kinshasa yavuze ko Perezida Tshisekedi agomba gushyira imbere inzira y’ibiganiro kuko ari bwo buryo bwemejwe n’abahanga nk’inzira yizewe yo gukemura ibibazo.

Yagize ati “Iyo abantu bicaye bashakira hamwe uburyo bwo kubikemura. Kiriya kibazo cy’umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa congo; abayobozi b’ibihugu byo mu karere ndetse na Afurika Yunze Ubumwe bakiganiriyeho, SADC nayo igiye kubyinjiramo. Ibyo byose bigamije ibiganiro nshuti yanjye.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko atigeze abangamira iyi nzira, ngo ahubwo ngo byatewe n’indi impamvu irimo n’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko ari inshuro ya mbere numvise ko nanze ibiganiro n’u Rwanda. ndashaka kubibutsa ko u Rwanda rutavugisha ukuri ku mpamvu rwateye Congo, ahubwo bavuga ko ari ibibazo by’imbere mu Gihugu cya congo. Bavuga ko biterwa na M23 irwanya Leta kubera ibiri kuba mu Gihugu, ariko buri wese arabizi ko ari ikinyoma. U Rwanda ntirwemera ko rwateye Congo, nyamara hari raporo zibyemeza.

Birumvikana ko kuganira n’u Rwanda bigoye mu gihe rutemera uruhare rwarwo muri ibyo bibazo. Ntibagomba kudusuzugura ngo batwoherereze itsinda rito ry’abantu ngo baze kuganira na Guverinoma yigenga kandi yemewe ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda rwo ntirushaka kujya muri ibyo biganiro, ni yo mpamvu Repubyulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashobora kwicarana n’iryo tsinda rito batwoherereza ngo tuganire kuri iyo ngingo y’umutekano.”

Iyo nzira y’ibiganiro u Rwanda rurayemera, ariko rukavuga ko inshuro zabanje zitatanze umusaruro. Ubu ngo babihariye inzego zahawe inshingano zo kubikemura.

Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Qatar muri Gicurasi uyu mwaka, aho yagize ati “iki kibazo cyaduhuje inshuro nyinshi, kandi dushobora no kongera…”

Aba bakuru b’Ibihugu byombi bahuriye muri Angola inshuro nyinshi, ndetse hari n’ababahurije mu biganiro, nka Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ubwo bari i New York mu Nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame na Tshisekedi kandi bagombaga guhurira i Doha muri Qatar, tariki ya 23 Mutarama 2023 ku butumire bw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ariko ntibyabaye.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Tunisia: Abanyagihugu n’abimukira bamaze iminsi 3 bakozanyaho ku mpamvu ibabaje

Next Post

Hasobanuwe ibimenyetso bishingirwaho mu gushinja uregwa kwica umwana wababaje benshi yari abereye mukase

Related Posts

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

A report assessing the implementation of peace agreements has revealed that key provisions of the Washington Peace Agreement continue to...

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

by radiotv10
06/01/2026
0

Abarwanyi barenga ibihumbi bitatu barimo abasirikare b’u Burundi, aba DRC, ab’umutwe wa FDLR n’uwa Wazalendo, baravugwaho kwigarurira ishuri riherereye muri...

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

by radiotv10
06/01/2026
0

Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela uherutse gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za America zimusanze mu Gihugu cye, ubwo...

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

by radiotv10
06/01/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko yohereje abakomando bagafata Perezida wa Venezuela kubera kumushinja ubucuruzi...

IZIHERUKA

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)
MU RWANDA

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

by radiotv10
07/01/2026
0

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

06/01/2026
Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Hasobanuwe ibimenyetso bishingirwaho mu gushinja uregwa kwica umwana wababaje benshi yari abereye mukase

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.