Perezida Felix Tshisekedi ku munsi we wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse anongera kuvuga ku Mukuru warwo, Paul Kagame.
Tshisekedi ubwo yari imbere y’imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, bari bateraniye ahitwa Sainte Thérèse mu gace ka N’djili mu Mujyi wa Kinshasa, yongeye kubabwira ko bafite umwanzi ndetse anerura ko ari u Rwanda.
Yakomeje avuga ko ibi yifuza kubabwira Abanyekongo ndetse n’Isi yose, ati “Igihe abanzi bacu bazakomeza kutwitwaraho nabi bakaba barasa n’isasu rimwe, nzateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ibi abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye, ati “Ntimuhangayike. Igisirikare cyacu gifite imbaraga nyinshi. Kuva i Goma dushobora kugera i Kigali.”
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, watinyutse kuvuga kuri mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame uzwiho ubushishozi mu miyoborere, yongeye kumuvugaho, ati “Ndabwira Kagame ko yajya akinisha abandi ariko kuri njye, namubwira ko Fatshi ari umutamenwa.”
Aya magambo kandi aje akurikira andi Tshisekedi aherutse kuvuga kuri Perezida Kagame w’u Rwanda, amugereranya na Hitler, ariko nyuma yo kubitangaza, akaba yaramaganiwe kure n’abantu banyuranye barimo n’Abanyekongo ubwabo, bamwibukije ko adakwiye gutinyuka kuvuga ku Mukuru w’u Rwanda uzwiho ibigwi bidasanzwe.
Si rimwe cyangwa kabiri Tshisekedi atangaje ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, dore ko na mbere yo kwiyamamariza indi manda, yakunze kuvuga ko ashaka gutera iki Gihugu cy’igituranyi.
Tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagarutse ku byari bimaze iminsi bivugwa na Tshisekedi avuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda.
Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uyu wirirwa avuga iby’intambara abiterwa no kuba adafite icyo ayiziho, kuko aramutse ayisobanukiwe n’ingaruka zayo atagakwiye guhora ayifuza.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Iyo nza kugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi, kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”
Umukuru w’u Rwanda yakunze kugaragaza ko hakenewe amahoro hagati y’iki Gihugu n’igituranyi cyacyo, kuko ari yo Ibihugu byombi n’ababituye bakungukiramo kurusha intambara yifuzwa na Congo Kinshasa.
Gusa u Rwanda rwakunze kuvuga ko nyuma y’uko iki Gihugu cy’igituranyi kigaragaje ko gifite iyi migambi mibisha, cyakajije umutekano ku mupaka ugihuza na cyo, ku buryo haramutse hagize igihungabanya umutekano giturukayo, cyarwanywa rugikubita.
RADIOTV10