Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tumenye imigabo n’imigambi ba Ambasaderi bashya bazaniye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Tumenye imigabo n’imigambi ba Ambasaderi bashya bazaniye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda bashya uko ari 12, bakiriwe na Perezida Paul Kagame, bamushyikiriza impapuro zibemerera gutangira izi nshingano, bagaruka ku byo bagiye gushyiramo ingufu, byumvikanamo ibisanzwe biri mu murongo w’ububanyi n’ubutwererane by’u Rwanda.

Aba Badipolomate bakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2023, mu Biro bye muri Village Urugwiro, barimo abazaba bafite ibyicaro mu Rwanda, n’abazaba babifite mu Bihugu binyuranye byiganjemo ibyo mu karere.

Aba ba Ambasaderi, ni uwa Israel, Einat Weiss; uw’u Budage, Heike Uta Dettmann; uwa Korea y’Epfo, Jeong Woo-Jin; uw’u Budage, Heike Uta Dettmann; uwa Pakistan, Naeem Ullah Khan; bose bafite ibyicaro i Kigali.

Hari kandi ambasaderi Mesfin Gebremariam Shawo wa Ethiopia; Ambasaderi Mohamed Mellah wa Algeria; Soumaïla Savané wa Repubulika ya Guinea, na bo bose bazaba bafite ibyicaco i Kigali mu Rwanda.

Ni mu gihe abandi bazaba bafite ibyicaro mu bindi Bihugu, nka Ambasaderi Mlondi Solomon Dlamini wa Eswatini ufite icyicaro i Maputo, Ambasaderi Majid Saffar wa Iran ufite icyicaro i Kampala muri Uganda, Ambasaderi Ronald Micallef wa Malta icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Hari kandi Ebrahim Mahmood Ahmed Abdullah uhagarariye Bahrain mu Rwanda, we ufite icyicaro i Tunis muri Tunisia, hakaba Ambasaderi Mathews Jere wa Zambia ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania.

Aba badipolomate bagaragaje ibyishimo byo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, banavuze ibyo bagiye gushyiramo ingufu mu guteza imbere umubano w’Ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi Einat Weiss wa Isarel mu Rwanda, avuga ko Igihugu cye n’u Rwanda bisanganywe umubano mwiza kandi bikaba bifite byinshi bisangiye, bityo ko imikoranire ndetse n’ubufatanye bizarushaho gutera imbere.

Yagize ati “Nkeka ko ntakindi Gihugu ku Isi gisangiye n’ikindi indangagaciro nk’uko bimeze kuri Israel n’u Rwanda. Hari byinshi bikomeje gukorwa hagati y’Ibihugu byombi mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima ndetse n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga kandi nizeye ko tuzakomeza gukorana byinshi.”

Ambasaderi Jeong Woo-Jin wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, avuga ko igihe gito amaze mu Rwanda, yamaze kubona ubwiza bwarwo ndetse n’umuco w’Abanyarwanda.

Yavuze ko azafatanya n’u Rwanda mu iterambere rurimo, hakoreshejwe inzira z’ubufatanye bw’Igihugu ahagarariye n’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Ambasaderi Heike Uta Dettmann uhagarariye u Budage mu Rwanda, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo Perezida Kagame yamwakiriye, ndetse n’ibiganiro bagiranye.

Ati “Twaganiriye ku mubano w’Ibihugu byacu kandi nanjye namwemereye ko niteguye gukora cyane mparanira ko umubano w’Ibihugu byacu warushaho gutera imbere.”

Ambasaderi Heike Uta Dettmann avuga ko azarushaho guteza imbere umubano n’imigenderanire ndetse n’imikoranire hagati y’Igihugu cye n’icy’u Rwanda, ku buryo hari ishoramari rizava mu Gihugu cye riza gukorera mu Rwanda.

Ambasaderi mushya wa Israel, Einat Weiss yazanye impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye mu Rwanda
Avuga ko Igihugu cye gifite byinshi gisangiye n’u Rwanda

Ambasaderi Heike Uta Dettmann w’u Budage
Na we yazanye impapuro
Jeong Woo-Jin wa Korea y’Epfo
Majid Saffar uhagarariye Iran mu Rwanda
Ambasaderi Mathews Jere wa Zambia
Ambasaderi Ebrahim Mahmood Ahmed Abdulla wa Bahrain
Ambasaderi Mesfin Gebremariam Shawo wa Ethiopia
Ambasaderi Mohammed Mellah wa Algeria
Ambasaderi Soumaïla Savané wa Repubulika ya Guinea
Naeem Ullah Khan wa Palistan
Ambasaderi Mlondi Solomon Dlamini w’Ubwami bwa Eswatini
Ambasaderi Ronald Micallef w’Ibirwa bya Malta

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − fourteen =

Previous Post

Gen Murasira wujuje icyumweru agaruwe muri Guverinoma yakiriye umushyitsi

Next Post

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare bakuru 10 anaha inshingano Abajenerali 6

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare bakuru 10 anaha inshingano Abajenerali 6

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare bakuru 10 anaha inshingano Abajenerali 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.