Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru wazo, General Mabarakh Muganga zitabiriye imyitozo ikomatanyije ya gisirikare y’iminsi ibiri iri kubera muri Türkiye, irimo iyo kurashisha indege za gisirikare ndetse n’iy’urugamba rwo mu mazi.

Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, avuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, bitabiriye EFES-2024, imyitozo y’Ibihugu bitandukanye iyoborwa na Türkiye, irimo iyo kurasa imbonankubone.”

Iyi myitozo iri kubera ahitwa Izmir muri Türkiye, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 kugeza none ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

Iyi myitozo igamije gufasha Ibihugu bitandukanye kureba ubushobozi bw’Igisirikare cya Türkiye, ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho kifashisha kuva ku ndege zitagira abapilote zizwi nka Drone kugera ku ndege za kajugujugu za gisirikare, ndetse n’amato y’intambara, n’uburyo bw’indebakure bwifashishwa mu rugamba.

Iyi myitozo y’uyu mwaka, izagaragaramo abazayitabira b’abanyamahanga barenga 1 500 bo mu Bihugu 50, ndetse hamwe n’ab’igisirikare cya Türkiye, kimwe n’abazayitabira bayikurikira, ikaba yari yitezwemo abantu ibihumbi 11.

Umugaba Mukuru wa RDF ni we wayoboye intumwa z’Ingabo z’u Rwanda
Iyi myitozo irimo iyo kurashisha indege

N’urugamba rwo mu mazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eighteen =

Previous Post

Uwa mbere w’igitsinagore wifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatanze kandidatire

Next Post

Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Shira amatsiko ku mibare y’abatanze Kandidatire ku mwanya wa Perezida n’iy’Abadepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.