Igitangazamakuru cya TV10 kigiye gutangiza ikiganiro cy’ubusesenguzi ku ngingo zinyuranye, kizakorwa n’abanyamakuru basanzwe bazwiho ubuhanga mu gusesengura barimo Karegeya Omar Jean Baptiste, na Witness Umutoni wabaye Igisonga cya II cya Miss Rwanda 2021.
Iki kiganiro ‘Impamo’ kizajya gitambuka kuri TV10 kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) kugeza saa tatu z’ijoro (21:00’), kigamije gukomeza guhaza ibyifuzo by’abakunzi ba TV10 ndetse n’abandi banyarwanda bose.
Ni ikiganiro kizajya kigaruka ku ngingo zinyuranye, mu busesenguzi bugamije gufasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi ndetse n’amakuru byabafasha gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabibarutse.
Umunyamakuru Jean Baptiste Karegeya usanzwe azwiho ubuhanga mu busesenguzi ku ngingo zinyuranye, ari na we muyobozi w’iki kiganiro, avuga ko kizakurikirwa n’umubare munini, kuko uretse ubusesenguzi bwuje ubuhanga buzaba bukirimo, kizajya kinaba mu masaha meza.
Ati “Ikiganiro Impamo ni umwihariko wa TV10, kizajya kiba ku mugoroba abantu bamaze kuva mu kazi batuje, kigasesengura amakuru yiriwe, ariko kikagira n’uburyo bwo kuyacukumbura, tugatumira inzobere, abasesenguzi n’abahanga.”
Avuga kandi ko umwihariko w’iki kiganiro, ari uko kizajya gitumirwamo abafite mu nshingano ibyerecyeye insanganyamatsiko izajya iganirwaho, kugira ngo abagikurikiye barusheho gusobanukirwa.
Ati “Hanyuma kandi abadukurikiye na bo tuzajya duha agaciro ibitekerezo byabo, tubibaze abatumirwa, hanyuma abadukurikiye babone ibisubizo. Twizera ko mu nyungu za mbere, ni uko abafata imyanzuro na bo tuzajya tubatumira ku buryo ari ikibazo gikomeye kibangamiye abaturage, bihabwe umurongo.”
Karegeya avuga kandi iki kiganiro kizajya kinakorwamo igisa n’isuzuma ku buryo mu gihe hakozwe ku ngingo y’ubuvugizi, hazajya hanakorwa ikiganiro kigaragaza icyavuye muri bwa buvugizi bwakozwe.
Ati “Ku buryo aho bishoboka twongere dukore ikiganiro tuvuga tuti ‘dore bya bindi twavuze byakemutse, niba ari ikibazo cyo gutwara abagenzi, murabona ko biri kugenda bitambuka’.”
Nanone kandi iki kiganiro kizajya kinatangirwamo ubumenyi bwagira icyo bwongura abaturage, bugamije gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.
Karegeya ati “Nka gahunda yo kuzigama, kwirinda indwara, mu buzima rusange za malariya, uburwayi bwo mu mutwe,…ibyo byose tuzajya tugenda tubiva imuzingo, hanyuma dushake abantu babifite mu nshingano babisobanure.”
Iki kiganiro kiratangira gutambuka kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2023, kizajya gikorwa n’abanyamakuru batatu ari bo Karegeya Jean Bapstiste, Witness Umutoni, na Igiraneza Abdullah.
RADIOTV10