Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Twibukiranye ibyavuzwe ku kibazo kitazibagirana mu ‘Umushyikirano’ uheruka n’uburyo ntangarugero cyakemuwemo

radiotv10by radiotv10
22/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Twibukiranye ibyavuzwe ku kibazo kitazibagirana mu ‘Umushyikirano’ uheruka n’uburyo ntangarugero cyakemuwemo
Share on FacebookShare on Twitter

‘One Stop Center’ ni rimwe mu magambo atazibagirana mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye mu mpera za Gashyantare 2023, ubwo Umukuru w’u Rwanda yabazaga icyabuze ngo ibyangombwa bihabwa abashoramari bitangiwe ahantu hamwe. Ni ikibazo cyahise gikemuka nyuma y’iminsi ibarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 igiye gusanga inzego za Leta zarubahirije ibyo Umukuru w’Igihugu yazisabye mu mwaka ushize bigamije gumemura burundu ikibazo cyo gusiragiza abashoramari.

Inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye muri 2023 yaranzwe n’ibibazo bitandukanye byose biganisha ku iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturarwanda. Kimwe muri ibyo ni imbogamizi abacuruzi bahura nazo zituma basiragira bashaka ibyangombwa mu nzego zitandukanye; kandi ngo bishobora gutangirwa ahantu hamwe.

Ku munsi wa mbere w’Inama y’Umushyikirano wabaye kuya 27 Gashyantare 2023; umushoramari Denis Karera yasobanuye urugendo we na bagenzi be bahura narwo.

Yagize “Hari urupapuro rwemeza gukora ubucuruzi, hari urwemeza ubuziranenge, hari kashe ituruka i Masaka; hari ahantu nka hatanu umuntu agomba kuzunguruka kugira ngo abone uburyo bwo gutwara ibintu. nkaba nasaba ko Leta yashyiraho uburyo bwose bushoboka ibintu byose bigakorerwa muri One Stop center.”

Ibyo uyu mushoramari yabigaragaje nk’impamvu idashobora gutuma bahatana ku isoko mpuzamahanga.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yahise atanga igisubizo kitanyuze Umukuru w’Igihugu wari uyoboye iyi Nama isanzwe ihuza Abanyarwanda bose bakungurana ibitekerezo.

Icyo gihe Ngabitsinze yagize ati “Ibyo avuga ni byo, ariko ku bufatanye na RDB dufite ikipe duhuriyemo n’inzego zitandukanye kugira ngo bafashe icyo cyangombwa kijye kibonekera ahantu hamwe kandi ku buryo bwihuse.”

Mu myaka 16 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB kimaze; Umukuru w’u Rwanda yavuze ko iyi ari imwe mu nshingano nyamukuru cyashyiriweho mu rwego rwo kurushaho koroshya ishoramari. Icyakora Claire Akamazi wayoboraga iki kigo yavuze ko mu mwaka wa 2022 iyi servivisi yafashaga inzego zimwe.

Icyo gisobanuro cyatumye Perezida Kagame agira ati “Urambwira iby’umwaka ushize! RDB imaze imyaka ingahe Clare?” Clare ati “Imyaka icumi.” Perezida arongera ati “Uravuga igihe wayigiriyemo?… Ariko nubwo yaba imyaka icumi. Byatwara bite imyaka icumi kugira ngo byumvikane?”

Nyuma y’ibyo bisobanuro by’inzego nkuru zifite inshingano zo gukemura icyo kibazo; Perezida Kagame yavuze ko ababishinzwe babyica babishaka kugira ngo bagire ibyo basaruramo, ariko abasaba kubikemura vuba.

Ati “Birumvikana hari abantu badashaka ko ibintu birangirira ahantu hamwe. Barashaka ko birangirira ahantu henshi kugira ngo na bo bibagereho. Ni cyo biba bivuze. Ntabwo twakomeza gutyo. […] nibwira ko bigomba guhagarara cyangwa ubwanyu mugahagarara.”

Nyuma y’iminsi ine Perezida Kagame avuze ibi; tariki 3 Werurwe 2023 inzego enye zose zatanze amatangazo abwira abajyaga bazigana ko bagomba kujya kuri RDB. Ubwo buryo bwo gutangira ibyangomba ahantu hamwe ngo bwari bwatangiye gukora.

Inzego na zo zabonye inyungu zabyo

Tariki 10 Werurwe 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyemeje mu buryo budasubirwaho ko cyashyize mu bikorwa inshingano iki kigo cyashyiriweho nyuma y’imyaka 15.

Clare Akamanzi wayoboraga RDB yavuze ko ubu buryo bugiye gufasha abashoramari no kugabanya igihombo byatezaga iki kigo.

Yagize ati “Umushoramari we azaza abisabire hano, birangirire hano. Ibyo bitanga kwihutisha serivisi. Icya kabiri bizadufasha gutanga serivisi isa hose. Ikindi tuvuge nka RDB hano, kugira ngo ufate imodoka utware umuntu muri BNR; hari lisansi uba watanze aho ngaho.”

Nyuma y’iyo myaka yose; kuri uwo munsi Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda we yavuze ko bishimiye kwibutswa inshingano zabo.

Yagize ati “Dusanganywe isura nziza ariko igiye kuba nziza cyane. Mpamya ko benshi bazaza kureba uko bikora bakabyigiraho. Tunashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wongeye kutubwira ati ‘mugende mukore icyo mugomba gukora’.”

Inama y’Igihugu y’umushyikirano ya 19 igiye gusanga iki kibazo gishakiwe igisubizo, bivuze ko ari kimwe mu bishobora kutagaruka.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 5 =

Previous Post

M23 nyuma y’ibitero byahitanye abakomando bayo yahise ishyiraho amabwiriza akarishye aho igenzura

Next Post

Amagare: Menya abegukanye irushanwa ritegura Umunsi w’Intwari ‘Heroes Cycling Cup 2024’

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

by radiotv10
20/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenge wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda....

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

by radiotv10
20/11/2025
0

Rwanda National Police has announced that it has begun following up on the issue of other foreigners who appeared in...

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa...

Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

by radiotv10
20/11/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abandi banyamahanga bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo abamotari mu Mujyi wa Kigali....

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

by radiotv10
20/11/2025
0

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

20/11/2025
Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

20/11/2025
Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amagare: Menya abegukanye irushanwa ritegura Umunsi w’Intwari ‘Heroes Cycling Cup 2024’

Amagare: Menya abegukanye irushanwa ritegura Umunsi w’Intwari ‘Heroes Cycling Cup 2024’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.