Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Bufaransa bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye wa kane mu mwaka umwe

radiotv10by radiotv10
13/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Bufaransa bwabonye Minisitiri w’Intebe mushya ubaye wa kane mu mwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ari we François Bayrou w’imyaka 73 y’amavuko wagize imyanya inyuranye muri Guverinoma y’iki Gihugu cyahuye no guhungabana muri politiki muri uyu mwaka.

François Bayrou ubaye Minisitiri w’Intebe wa kane muri uyu mwaka, yigeze kuba Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma y’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1997, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutabera muri 2017, akaba yaranabaye Meya w’Umujyi wa Pau wo mu Burengerazuba bw’iki Gihugu.

Uyu Munyapolitiki ashyizweho nyuma yuko mu cyumweru gishize Michel Barnier wari umaze amezi atatu ari Minisitiri w’Intebe, atakarijwe icyizere, akeguzwa.

Uyu François Bayrou yasimbujwe, asanzwe ari inkoramutima ya Perezida Emmanuel Macron, akaba asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyaka ‘MoDem’ ry’abitwa Aba-Centre, ritagira aho ribogamira.

Perezida Emmanuel Macron wamushyizeho, yifuza ko uyu munyapolitiki ukuriye Guverinoma mushya atazahura n’ibibazo nk’iby’abamubanjirije.

Kuva muri Kamena uyu mwaka ubwo Emmanuel Macron yatangazaga yifuza politiki itagira uwo iheza, mu Nteko Ishinga Amategeko havutsemo ibice bitatu, aho nta na kimwe gifite ubwiganze bukwiye kugenderwaho mu murongo cyakwiyemeza gushyigikira.

Umunyapolitiki w’inararibonye mu Bufaransa, Thomas Cazeneuve, usanzwe ari Umudepite w’ishyaka ry’Aba-Centre, avuga ko Bayrou ari umunyapolitiki w’inararibonye, ufite “ubuhanga mu kugira ibyo yigomwa.”

Gabriel Attal, na we wabaye Minisitiri w’Intebe muri iki Gihugu, ubu akaba akuriye ishyaka rya Macron mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko Bayrou “agiyeho mu bihe bigoye mu Bufaransa, ariko nzi ko afite ubuhanga n’imbaraga mu guhagarara ku nyungu rusange z’Igihugu, ndetse no mu kubaka ituze no gushikama by’abaturage b’u Bufaransa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 14 =

Previous Post

Abana bafashije Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda mu karasisi kakozwe nta gusobanya (AMAFOTO)

Next Post

Undi mwana wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri ryanyuzemo abazwi ku Isi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi mwana wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri ryanyuzemo abazwi ku Isi

Undi mwana wa Perezida Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri ryanyuzemo abazwi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.