Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ari we François Bayrou w’imyaka 73 y’amavuko wagize imyanya inyuranye muri Guverinoma y’iki Gihugu cyahuye no guhungabana muri politiki muri uyu mwaka.
François Bayrou ubaye Minisitiri w’Intebe wa kane muri uyu mwaka, yigeze kuba Minisitiri w’Uburezi muri Guverinoma y’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1997, ndetse akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutabera muri 2017, akaba yaranabaye Meya w’Umujyi wa Pau wo mu Burengerazuba bw’iki Gihugu.
Uyu Munyapolitiki ashyizweho nyuma yuko mu cyumweru gishize Michel Barnier wari umaze amezi atatu ari Minisitiri w’Intebe, atakarijwe icyizere, akeguzwa.
Uyu François Bayrou yasimbujwe, asanzwe ari inkoramutima ya Perezida Emmanuel Macron, akaba asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyaka ‘MoDem’ ry’abitwa Aba-Centre, ritagira aho ribogamira.
Perezida Emmanuel Macron wamushyizeho, yifuza ko uyu munyapolitiki ukuriye Guverinoma mushya atazahura n’ibibazo nk’iby’abamubanjirije.
Kuva muri Kamena uyu mwaka ubwo Emmanuel Macron yatangazaga yifuza politiki itagira uwo iheza, mu Nteko Ishinga Amategeko havutsemo ibice bitatu, aho nta na kimwe gifite ubwiganze bukwiye kugenderwaho mu murongo cyakwiyemeza gushyigikira.
Umunyapolitiki w’inararibonye mu Bufaransa, Thomas Cazeneuve, usanzwe ari Umudepite w’ishyaka ry’Aba-Centre, avuga ko Bayrou ari umunyapolitiki w’inararibonye, ufite “ubuhanga mu kugira ibyo yigomwa.”
Gabriel Attal, na we wabaye Minisitiri w’Intebe muri iki Gihugu, ubu akaba akuriye ishyaka rya Macron mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko Bayrou “agiyeho mu bihe bigoye mu Bufaransa, ariko nzi ko afite ubuhanga n’imbaraga mu guhagarara ku nyungu rusange z’Igihugu, ndetse no mu kubaka ituze no gushikama by’abaturage b’u Bufaransa.”
RADIOTV10