Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burundi bwatangaje ibirambuye ku gitero gishya cya RED-Tabara bwongera kuvuga u Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Burundi bwatangaje ibirambuye ku gitero gishya cya RED-Tabara bwongera kuvuga u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko igitero cyagabwe n’Umutwe wa RED-Tabara, cyahitanye abantu icyenda (9) barimo abagore batandatu (6) n’umusirikare umwe, inongera gukomoza ku birego ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, rutahwemye kubyamagana.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, nyuma y’amasaha macye uyu mutwe na wo wigambye iki gitero gishya.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta muri Perezidansi y’u Burundi, Jerome Niyonzima, rivuga ko iki gitero cyagabwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.

Ni igitero cyabaye muri Lokarite ya Buringa muri Komini ya Gihanga mu Ntara ya Bubanza, cyaguyemo abantu icyenda nk’uko bikubiye muri iri tangazo.

Abantu icyenda bahise bagwa muri iki gitero, barimo abagore batandatu ndetse n’umusirikare umwe waje aje gutabara abaturage, mu gihe cyakomerekeyemo abantu batanu barimo abagore batatu.

Naho mu bikoresho byangirikiye muri iki gikoresho, harimo imodoka yatwitswe isanzwe ikoreshwa mu gutwara abitabye Imana, ndetse n’indi modoka na moto, ndetse n’ibiro by’Ishyaka CNDD-FDD muri iyi Lokarite ya Buringa.

Iri tangazo rya Perezidansi y’u Burundi, rigira riti “Guverinoma y’u Burundi ibabajwe kandi yamaganye bikomeye iki gikorwa cy’ubugome cyahitanye abaturage b’inzirakarengane.”

Rikomeza rivuga kandi ko Guverinoma y’iki Gihugu itishimiye imyitwarire y’u Rwanda, ishinja gufasha uyu mutwe wa RED-Tabara.

Ibi birego by’u Burundi bimaze iminsi bizamuwe, byamaganywe n’u Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose urwanya iki Gihugu, ndetse uyu mutwe na wo ukaba utarahwemye kuvuga ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda.

Umutwe wa RED-Tabara wigambye iki gitero cyo kuri iki Cyumweru, wo watangaje ko wivuganye abasirikare batandatu b’u Burundi, ndetse ukanabohoza bimwe mu bikoresho byabo birimo intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 15 =

Previous Post

Burkina Faso: Igitero cyagabwe muri Kiliziya cyahitanye abakristu barenga 10 bari mu misa

Next Post

RadioTV10 opinion on this week’s news headlines: “Lie, lie, and something of the truth will always remain”

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RadioTV10 opinion on this week’s news headlines: “Lie, lie, and something of the truth will always remain”

RadioTV10 opinion on this week's news headlines: "Lie, lie, and something of the truth will always remain"

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.