Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burundi bwavuze ku ijambo rya Perezida wabwo bunasubiza ku buryo ryakiriwe Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Burundi bwavuze ku ijambo rya Perezida wabwo bunasubiza ku buryo ryakiriwe Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubunyamabanga Bukuru bwa Leta muri Perezidansi y’u Burundi, bwabaye nk’ubunyuranya n’ibiherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rugakuraho ubutegetsi, buvuga ko uko byakiriwe atari ko yashatse kubivuga.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Jerome Niyonzima.

Iri tangazo ritangira risa nk’irivuga ko ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye, ryasobanuwe ukutari ko ngo hagendewe ku itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 22 Mutarama 2024.

Guverinoma y’u Rwanda igendeye ku byatangajwe na Perezida Ndayishimiye ku Cyumweru tariki 21 Mutarama, yamaganye imvugo ye ‘rutwitsi’, aho yavugiye i Kinshasa ko yifuza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rugakuraho ubutegetsi, ngo kuko bwarugize nk’imfungwa.

Mu itangazo ry’u Burundi, bwo bwavuze ko atari byo yashatse kuvuga, ahubwo ko ngo habayeho gukabiriza no kuyobya abantu ku byatangajwe na Ndayishimiye.

Umunyamabanga Mukuru wa Leta muri Perezidansi y’u Burundi, Jerome Niyonzima, muri iri tangazo akomeza avuga ko nka Perezida Ndayishimiye ushinzwe urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze biriya ubwo yasubizaga impamvu “urubyiruko rw’u Rwanda rutitabira inama zo mu karere, ziba zateguwe mu gusangizanya ibitekerezo, akavuga ko yiyemeje kuzatuma rubyitabira, kandi ni na yo nshingano yo guteza imbere Urubyiruko rwa Afurika.”

U Burundi bukomeza buvuga ko ibyo u Rwanda rwashinje Perezida wabwo Evariste Ndayishimoye ngo atari ukuri, ahubwo ko ngo bigamije guhisha ikibazo nyakuri kiri hagati y’Ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Burundi ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Taraba, mu gihe iy’u Rwanda yo ibihakana, ikagaragaza ko n’abarwanyi b’uyu mutwe bigeze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda, rwabashyikirije iki Gihugu ku manywa y’ihangu.

Abasesengura ibijyanye na Politiki, bo bavuga ko u Burundi ahubwo ari bwo bushaka guhumya uburari kuko ari bwo bwigeze kujya bufasha imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda nka MRCD-FLN, aho bamwe mu barwanyi bagiye bafatwa cyangwa bicirwa ku butaka bw’u Rwanda bagabye ibitero, basanganwaga ibikoresho by’igisirikare cy’u Burundi.

Bamwe mu bafatiwe muri uyu mutwe bakanagezwa imbere y’ubutabera, bagiye banatanga amakuru y’uburyo u Burundi bwafawushaga by’umwihariko Perezida wabwo, yagiye abakira bakagirana ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 12 =

Previous Post

Ibishya bitegerejwe mu iserukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Next Post

M23 yagaragaje gihamya ko yahanuye imwe mu ndege za FARDC zari ziyirembeje

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje gihamya ko yahanuye imwe mu ndege za FARDC zari ziyirembeje

M23 yagaragaje gihamya ko yahanuye imwe mu ndege za FARDC zari ziyirembeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.