Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Burundi bwirukanye Abanyarwanda 12 bivugwa ko bari bahunze amabwiriza ya COVID-19

radiotv10by radiotv10
06/01/2022
in MU RWANDA
0
U Burundi bwirukanye Abanyarwanda 12 bivugwa ko bari bahunze amabwiriza ya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Burundi bwirukanye Abanyarwanda 12 bari bahungiye muri iki Gihugu ngo kubera amabwiriza akarishye yo kwirinda COVID-19 mu Rwanda arimo no kwikingiza.

Aba banyarwanda 12 birukanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo barimo, bufashe icyemezo cyo kubirukana.

Ikinyamakuru SOS Burundi gitangaza ko aba Banyarwanda bari bahungiye muri Komini Bugabira muri iyi Ntara ya Kirundo bari bahunze amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda by’umwihariko igikorwa cyo gukingirwa.

Gusa ngo n’aha bari bahungiye ntibubahirizaga amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ya kiriya Gihugu cy’u Burundi bikaba biri no mu byatumye ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo bufata icyemezo cyo kubirukana.

Umwe mu bayobozi ba Komine Bugabira yagize ati “Urugero, bavuga ko badashobora kwambara agapfukamunwa n’umunsi wa rimwe, ko batazafata imiti na rimwe ifite aho ihuriye n’icyorezo cya Coronavirus.”

Albert Hatungimana uyobora Intara ya Kirundo wafashe icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda, yavuze ko ubuyobozi bw’Igihugu cye budashobora kwihanganira abarenga ku mabwiriza y’Igihugu cyabo.

Aba Banyarwanda bambutse muri kiriya Gihugu kandi bitemewe ndetse batipimishije COVID-19.

Hatungimana yagize ati “Uzemera gucumbikira abo bantu baje muri ubwo buryo azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yatangaje ko hari Abanyarwanda bambuka bajya mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ko mu bufatanye bw’ubuyobozi bw’ibanze ku mpande z’ibihugu byombi bemeranyijwe ko abazajya bafatwa bambutse muri ubu buryo bazajya babahererekanya.

Kayitesi avuga ko gukingira abaturarwanda bikorwa ku bushake ku buryo uwavuga ko yabihunze byaba ari urwitwazo kuko nta muntu ukingirwa ku gahato ku buryo hari uwo byatuma ava mu Gihugu cye.

Avuga ko abavuga ko bahuze amabwiriza yo kwirinda COVID-19 no gukingirwa ari ugutanga impamvu yo gutuma bambuka.

Ati “Impamvu umuturage yatanga yaba ari iyindi kubera ubushake bwe, cyangwa kugira ngo yumve ko impamvu ye yumvikana kurushaho […] numva ko yaba ari impamvu y’urwitwazo yaba ashyizemo.”

Mu minsi micye ishize humvikanye bamwe mu Banyarwanda barimo abasanzwe bakora umurimo w’ubwarimu basezeye ku kazi kabo bavuga ko ari uko badashobora kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Rurangiranwa Keïta yakoze imyitozo i Kigali uyu munsi arahura na ba Muhadjiri

Next Post

REMA yemeje ko umwuka w’i Rubavu utujuje ubuziranenge igira inama abahatuye kugabanya kujya hanze

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi
MU RWANDA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
REMA yemeje ko umwuka w’i Rubavu utujuje ubuziranenge igira inama abahatuye kugabanya kujya hanze

REMA yemeje ko umwuka w’i Rubavu utujuje ubuziranenge igira inama abahatuye kugabanya kujya hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.