Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza rwatangiye kumva ababurana mu rubanza rw’amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu n’ Rwanda, aho Imiryango Mpuzamahanga irengera impunzi yavuze ko impamvu Leta y’u Bwongereza yashingiyeho yiyemeza kohereza impunzi mu Rwanda atari yo. Basaba ko icyemezo cy’urukiko rukuru giteshwa agaciro.
Iyi miryango mpuzamahanga irengera impunzi, ishinja u Bwongereza ubushishozi bucye mu masezerano bagiranye n’u Rwanda.
Aya masezerano avuga ko impunzi zinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko kuva mu mwaka wa 2022, bagomba gukora urugenndo rungana n’ibirometero 6 437 bari mu ndege ibakura mu Bwongereza ibajyana i Kigali mu Rwanda.
Umunyamategeko wari uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, yabwiye uru rukiko rwo mu Bwongereza ko nibaramuka bohereje izo mpunzi mu Rwanda, bizatuma bahonyanga amasezerano y’uyu muryango.
Icyakora David Pannick wari uhagarariye Guverinoma y’u Bwongereza muri urwo rubanza; yavuze ko uyu muryango wita ku mpunzi utigeze ukora inshingano z’ubugenzuzi nk’uko bikubiye muri ayo masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, ndetse ngo bizeye ko u Rwanda ruzubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano.
Iyo ni ingingo Raza Husain, umunyamategeko umwe wunganira impunzi esheshatu ziri ku rutonde rw’abagomba koherezwa i Kigali, atigeze yemera. Yabwiye urukiko ko ibibera mu Rwanda bitandukanye n’ibyo bavuga.
Raza Husain yakomeje abwira urukiko ko aba baturage nibagera mu Rwanda batazemererwa gushaka ibyangombwa bibafasha kujya mu bindi Bihugu.
Avuga ko u Bwongereza bwakoze amakosa yo kudasesengura uko andi masezerano nk’aya yo muri 2013 na 2018 u Rwanda rwagiranye na Israel yagenze.
Icyakora Urukiko Rukuru rwo rwari rwavuze ko nta tegeko byishe, mu gihe abunganira izi mpunzi basaba ko icyo cyemezo giteshwa agaciro.
David NZABONIMPA
RADIOTV10