Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

radiotv10by radiotv10
21/11/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Mu biganiro byahuje urwego ruhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi ziyemeje gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho, birimo kurandura umutwe wa FDLR.

Ni ibiganiro byabereye i Washington D.C tariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo 2025, byitabiriwe n’intumwa zihagarariye u Rwanda, DRC, Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo nk’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’izihagarariye Komisiyo y’uyu Muryango.

Iyi nama ya kane y’Urwego rw’Umutekano ruhuriweho JSCM (Joint Security Coordination Mechanism), yari igamije gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yashyizweho umukono tariki 27 Kamena 2025.

Itangazo rya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, rivuga ko “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda biyemeje gutera intambwe mu kubahiriza ingengabihe y’ibikorwa ‘Operations Order’ (OPORD) mu gushyira mu bikorwa umushinga w’ibikorwa (CONOPS) hagamijwe guhuza umugambi mu kurandura FDLR, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “JSCM yasuzumye intambwe z’impande zose mu korohereza gukomeza kwambura intwaro, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR.”

Nanone kandi, abitabiriye iyi nama, banarebeye hamwe ingingo zigaragaza intambwe yatewe mu bikorwa by’icyiciro cya mbere cya OPORD, zirimo gusangizanya amakuru y’ubutasi, ndetse n’amakuru y’ibikorwa byakozwe na DRC birimo ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kudakorana na FDLR, ndetse no guhamagarira abagize uyu mutwe gushyira hasi intwaro.

Impande zitabiriye iyi nama kandi zanaboneyeho gusasa inzobe ku mbogamizi n’ibyuho bigihari, ndetse n’amahirwe y’ibyakorwa kugira ngo iki cyiciro cya mbere kigere ku ntego.

Uru rwego ruhuriweho kandi rwanaganiriye ku cyiciro cya kabiri cy’ibikorwa bya OPORD, kigizwe no kurandura umutwe wa FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.

Nanone kandi abitabiriye ibi biganiro, banarebeye hamwe mu buryo bwagutse ku nzira z’amahoro, banashimira imbanzirizamushinga y’Amasezerano y’Amahoro aherutse gusinyirwa i Doha muri Qatar hagati ya Guverinoma ya DRC ndetse n’Ihuriro AFC/M23, ku buhuza bwa kiriya Gihugu cya Qatar.

Abagize uru rwego JSCM bashimangiye inyungu yava mu guhuza Amasezerano y’Amahoro y’i Washington ndetse n’ay’i Doha.

Iri tangazo rya Guverinoma ya US, rikagira riti “Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC bashimiye Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar na Afurika Yunze Ubumwe ku bw’inkunga bakomeje gutanga muri nzira z’amahoro.”

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America kandi yatangaje ko u Rwanda na DRC bakomeje gushimangira ko bafite umuhate mu kugera ku mahoro arambye n’ituze mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 19 =

Previous Post

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Next Post

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.