Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka uburyo yakongera uburyo bwo kudafungira abantu bose muri za Gereza, hagakoreshwa uburyo burimo ubwo kwambika ibikomo abantu bagafungirwa hanze ndetse no guha abantu ibihano nsimburagifungo.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Urwego rw’Ubutabera, Nabahire Anastase, yabwiye The New Times ko u Rwanda ruri gushyiraho ingamba zishoboka zatuma habaho impinduka mu gushyira mu bikorwa ibihano by’ubucamanza.
Atangaje ibi mu gihe mu mategeko yo mu Rwanda hongewemo uburyo bwatuma abakekwaho ibyaha cyangwa ababihamijwe bakurikiranwa badafunze, burimo ubu bwo kubambika ibikomo by’ikoranabuhanga, imirimo nsimburagifungo ndetse n’ingwate z’amafaranga.
Nabahire Anastase yagize ati “Abacamanza ntabwo bari bafite ubundi buryo bwo gufunga. Iyi politiki izatuma urwego rw’ubutabera bukoresha ubundi buryo burimo ibikomo by’ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko zimwe mu mpinduka ziteganywa n’iyi politiki zitahise zitangira gushyirwa mu bikorwa ariko ko hatangiye gukorwa ibizatuma ubwo buryo butangira gukoreshwa.
Yatanze urugero ko Minisiteri y’Ubutabera iri gutegura itegeko rizatuma imirimo nsimburagifungo itangira gukorwa aho kugira ngo umuntu afungirwe ibyaha bito akaba yakora imirimo ifitiye Igihugu akamaro.
Impinduka zabaye mu mategeko yaba iriteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’iryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, zirimo ko ibyaha byoroheje nk’icyo kutabasha kwishyura icyo umuntu yakoresheje mu tubari cyangwa muri resitora ndetse n’ubujura buto nk’ubw’imyaka n’amatungo, ababikoze bajya bahanishwa gukora imirimo nsimburagifungo.
Nabahire yakomeje avuga ko umuntu arebye mu mategeko yo mu Rwanda, ibihano bikiremereye kandi ari birebire.
Ati “Kandi aya mategeko ntaha ubwisanzure Abacamanza gukoresha ububasha bwabo mu bushishozi mu gufata ibyemezo birebana n’ibihano.”
Yanagarutse kuri politiki iriho yo kuba gufunga abantu bidakomeza kuba kubahana ahubwo bikaba kubagorora.
Ati “Turi guha ubushobozi buhagije abacungagereza ku buryo abantu bafunzwe batumva ko bameze nk’imyaka bajyanye mu bubiko.”
Akomeza agira ati “Bariya bantu (Imfungwa) ni ibiremwamuntu bashobora guhinduka mu buryo bubi cyangwa bwiza. Rero bakwiye gufatwa nk’ibiremwamuntu. Ntabwo tugomba kubafata ngo bajye muri Gereza ubundi tubafungiranemo. Ni yo mpamvu hashyizweho amashuri yo guhugura abacungagereza kugira ngo babashe na bo guha ubumenyi abafunzwe.”
Yakomeje agira ati “Turifuza ko imfungwa n’abagororwa bagira ubumenyi bunguka mu gihe bari muri gereza.”
Hari kandi kongerwa umubare w’imfungwa zifungurwa by’agateganyo ku bw’imbazi, byumwihariko ku bafungiye ibyaha byoroheje nk’ubujura, aho binateganyijwe ko hagiye kongerwa abarekurwa by’agateganyo hashingiwe ku buryo bitwaye mu gihe bari muri gereza.
Nabahire kandi yavuze ko hari no kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha, hakaba hari gukusanywa ibitekerezo bizatuma ubu bukangurambaga bugira ingufu kandi bugatanga umusaruro.
Yavuze ko muri iyi gahunda, haziyambazwa Minisiteri zinyuranye n’izindi nzego nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Uburezi, ndetse n’abanyamadini.
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamaganga urwanya ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda, bwashyizwe hanze muri Kanama 2022, bwagaragaje ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze ku 174% buvuye ku 136% bwariho muri 2020.
Ubwo hamurikirikwaga ubu bushakashatsi tariki 30 Kanama 2022, Umuyobozi w’Urugaga rutanga ubufasha mu by’amategeko (LAF/Legal Aid Forum), Andrews Kananga yavuze ko iyi mibare y’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda iteye inkeke.
Icyo gihe yari yagize ati “Ni ukuvuga ngo iyo twatangiye kubivuga ni uko biba byageze ku rundi rugero kandi hakwiriye gufatwa ingamba zituma dukumira ubucucike mu magereza. Turabarirwa mu Bihugu bifite ubucucike buri hejuru, ni twe dukurikira Amerika, Amerika ni iya mbere tukaba aba kabiri ubwo se urumva ibyo bintu kuri population ya miliyoni 12 cyangwa 13, ntabwo ari byo.”
Guverinoma y’u Rwanda, ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa Politiki yo kugabanya ubucucike mu magereza, nko mu kwezi gushize hafunguwe imfungwa 1 803 zari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura no gukubita no gukomeretsa.
Izi mfungwa zafunguwe nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 08 Nzeri 2022, yari iyobowe na Perezida Kagame.
RADIOTV10