Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rugaragaje umuti uri kuvugutwa wo kudakomeza gufungira abantu bose muri Gereza

radiotv10by radiotv10
08/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rugaragaje umuti uri kuvugutwa wo kudakomeza gufungira abantu bose muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka uburyo yakongera uburyo bwo kudafungira abantu bose muri za Gereza, hagakoreshwa uburyo burimo ubwo kwambika ibikomo abantu bagafungirwa hanze ndetse no guha abantu ibihano nsimburagifungo.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Urwego rw’Ubutabera, Nabahire Anastase, yabwiye The New Times ko u Rwanda ruri gushyiraho ingamba zishoboka zatuma habaho impinduka mu gushyira mu bikorwa ibihano by’ubucamanza.

Atangaje ibi mu gihe mu mategeko yo mu Rwanda hongewemo uburyo bwatuma abakekwaho ibyaha cyangwa ababihamijwe bakurikiranwa badafunze, burimo ubu bwo kubambika ibikomo by’ikoranabuhanga, imirimo nsimburagifungo ndetse n’ingwate z’amafaranga.

Nabahire Anastase yagize ati “Abacamanza ntabwo bari bafite ubundi buryo bwo gufunga. Iyi politiki izatuma urwego rw’ubutabera bukoresha ubundi buryo burimo ibikomo by’ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko zimwe mu mpinduka ziteganywa n’iyi politiki zitahise zitangira gushyirwa mu bikorwa ariko ko hatangiye gukorwa ibizatuma ubwo buryo butangira gukoreshwa.

Yatanze urugero ko Minisiteri y’Ubutabera iri gutegura itegeko rizatuma imirimo nsimburagifungo itangira gukorwa aho kugira ngo umuntu afungirwe ibyaha bito akaba yakora imirimo ifitiye Igihugu akamaro.

Impinduka zabaye mu mategeko yaba iriteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’iryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, zirimo ko ibyaha byoroheje nk’icyo kutabasha kwishyura icyo umuntu yakoresheje mu tubari cyangwa muri resitora ndetse n’ubujura buto nk’ubw’imyaka n’amatungo, ababikoze bajya bahanishwa gukora imirimo nsimburagifungo.

Nabahire yakomeje avuga ko umuntu arebye mu mategeko yo mu Rwanda, ibihano bikiremereye kandi ari birebire.

Ati “Kandi aya mategeko ntaha ubwisanzure Abacamanza gukoresha ububasha bwabo mu bushishozi mu gufata ibyemezo birebana n’ibihano.”

Yanagarutse kuri politiki iriho yo kuba gufunga abantu bidakomeza kuba kubahana ahubwo bikaba kubagorora.

Ati “Turi guha ubushobozi buhagije abacungagereza ku buryo abantu bafunzwe batumva ko bameze nk’imyaka bajyanye mu bubiko.”

Akomeza agira ati “Bariya bantu (Imfungwa) ni ibiremwamuntu bashobora guhinduka mu buryo bubi cyangwa bwiza. Rero bakwiye gufatwa nk’ibiremwamuntu. Ntabwo tugomba kubafata ngo bajye muri Gereza ubundi tubafungiranemo. Ni yo mpamvu hashyizweho amashuri yo guhugura abacungagereza kugira ngo babashe na bo guha ubumenyi abafunzwe.”

Yakomeje agira ati “Turifuza ko imfungwa n’abagororwa bagira ubumenyi bunguka mu gihe bari muri gereza.”

Hari kandi kongerwa umubare w’imfungwa zifungurwa by’agateganyo ku bw’imbazi, byumwihariko ku bafungiye ibyaha byoroheje nk’ubujura, aho binateganyijwe ko hagiye kongerwa abarekurwa by’agateganyo hashingiwe ku buryo bitwaye mu gihe bari muri gereza.

Nabahire kandi yavuze ko hari no kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha, hakaba hari gukusanywa ibitekerezo bizatuma ubu bukangurambaga bugira ingufu kandi bugatanga umusaruro.

Yavuze ko muri iyi gahunda, haziyambazwa Minisiteri zinyuranye n’izindi nzego nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Uburezi, ndetse n’abanyamadini.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamaganga urwanya ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda, bwashyizwe hanze muri Kanama 2022, bwagaragaje ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugeze ku 174% buvuye ku 136% bwariho muri 2020.

Ubwo hamurikirikwaga ubu bushakashatsi tariki 30 Kanama 2022, Umuyobozi w’Urugaga rutanga ubufasha mu by’amategeko (LAF/Legal Aid Forum), Andrews Kananga yavuze ko iyi mibare y’ubucucike mu magereza yo mu Rwanda iteye inkeke.

Icyo gihe yari yagize ati “Ni ukuvuga ngo iyo twatangiye kubivuga ni uko biba byageze ku rundi rugero kandi hakwiriye gufatwa ingamba zituma dukumira ubucucike mu magereza. Turabarirwa mu Bihugu bifite ubucucike buri hejuru, ni twe dukurikira Amerika, Amerika ni iya mbere tukaba aba kabiri ubwo se urumva ibyo bintu kuri population ya miliyoni 12 cyangwa 13, ntabwo ari byo.”

Guverinoma y’u Rwanda, ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa Politiki yo kugabanya ubucucike mu magereza, nko mu kwezi gushize hafunguwe imfungwa 1 803 zari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura no gukubita no gukomeretsa.

Izi mfungwa zafunguwe nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 08 Nzeri 2022, yari iyobowe na Perezida Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 9 =

Previous Post

EAC: Imihanda yo mu Rwanda irashimirwa ubwiza naho S.Sudan ngo ni agahomamunwa

Next Post

USA yashyizeho umwihariko ku bazayijyamo baturutse muri Uganda

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
USA yashyizeho umwihariko ku bazayijyamo baturutse muri Uganda

USA yashyizeho umwihariko ku bazayijyamo baturutse muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.