Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda ruhise rusubiza Urukiko rwitambitse kohereza abimukira rugakoresha imvugo iremereye itemeranywaho

radiotv10by radiotv10
29/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda ruhise rusubiza Urukiko rwitambitse kohereza abimukira rugakoresha imvugo iremereye itemeranywaho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rw’i London mu Bwongereza, rwanzuye ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, idakurikije amategeko, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo iki cyemezo ari icy’Urukiko rugendera ku mategeko mu Bwongereza, ariko ibyo kuvuga ko iki Gihugu kidatekanye byo, bihabanye n’ukuri.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i London, rwavuze ko “u Rwanda si Igihugu cya gatatu [gikwiye koherezwamo abahunze Ibihugu byabo] gitekanye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko “nubwo twubaha icyemezo cy’Ubucamanza bw’u Bwongereza, ariko ntitwemeranya ibyo kuvuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye ku bimukira n’impunzi.”

Yolande Makolo yakomeje agira ati “U Rwanda ni kimwe mu Bihugu ku Isi bitekanye bifite umutekano uhagije kandi ibyo byanemejwe na UNHCR n’ibindi Bigo Mpuzamahanga ku bwo kuba intangarugero kwacu mu gufata neza impunzi.”

Yakomeje agira ati “Nk’umuryano mugari ndetse nka Guverinoma, twubatse ahantu hafite amahoro, hatekanye kandi hafite agaciro, aho abimukira ndetse n’impunzi bagira uburenganzira bungana n’Abanyarwanda. Buri wese uzazanwa hano, azungukira muri ibi twubatse.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yahise ishyira hanze itangazo, risobanuramo ingingo ku yindi kuri ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, ivuga ko iki Gihugu kigikomeye kuri uyu mugambi cyagiranye n’u Bwongereza.

Iri tangazo rigira riti “U Rwanda ruracyahagaze ku bushake bwo gutuma ubu bufatanye bugerwaho.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gahunda yo kurengera abimukira, ikomeje kugaragaramo ibibazo, bigatiza umurindi ibibazo bibugarije, birimo icuruzwa ry’abantu no gukoreshwa imirimo y’ahagato.

Igasoza igira iti “Igihe abimukira bazaba baje, tuzabakirana yombi, kandi tuzabaha inkunga yose bazaba bakeneye mu kubaka ubuzima bushya mu Rwanda.”

Iyi gahunda yakunze kugerwa intorezo na bamwe mu barwanya u Rwanda ndetse na bamwe mu bimukira ireba, ari na bo bakomeje kwiyambaza inkiko basaba ko iburizwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Abamotari bahishuye undi mutwaro ubaremereye banagaragaza uwawubikoreje

Next Post

France:  Iby’imyigaragambyo y’umujinya w’umurandanzuzi wazamuwe n’iyicwa ry’umusore byafashe indi ntera

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
France:  Iby’imyigaragambyo y’umujinya w’umurandanzuzi wazamuwe n’iyicwa ry’umusore byafashe indi ntera

France:  Iby’imyigaragambyo y’umujinya w’umurandanzuzi wazamuwe n’iyicwa ry’umusore byafashe indi ntera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.