Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda ruzungukira iki kuri Zimbabwe aho umugati wigeze kugura Miliyoni?

radiotv10by radiotv10
18/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
U Rwanda ruzungukira iki kuri Zimbabwe aho umugati wigeze kugura Miliyoni?
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Zimbabwe, zishyize umukono ku masezerano y’imikoranire, abahanga mu bukungu, bavuga ko nubwo muri iki Gihugu higeze kuvugwa ibibazo by’izahara ry’ubukungu ryanatumye ifaranga ryaho rita agaciro, ariko hari byinshi u Rwanda rwacyungukiraho mu bukungu kuko ubu gihagaze neza.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2020, asinyirwa i Harare mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda, na mugenzi we wa Zimbabwe, Frederick Musiiwa Makamure Shava, arimo ajyanye n’uburezi, guteza imbere abagore ndetse n’ay’imyubakire.

Ni amasezerano aje akurikira andi atatu yo muri Mata 2022 yasinyiwe i Kigali, mu muhango wayobowe na Perezida Dr Emmerson D. Mnangagwa wa Zimbabwe. Yo yari agamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari.

Umusesenguzi akaba n’umuhanga mu bukungu, avuga ko nubwo higeze kumvikana ko ubukungu bwa Zimbabwe bwigeze kuzahara, ariko hari byinshi u Rwanda rwakwigira kuri iki Gihugu.

Yagize ati “Buri Gihugu cyose kigira amateka kugeza ubwo twumvise ko umuntu atwara ingorofani agiye kugura umugati, cyangwa agatwara inoti ya miliyoni imwe agiye kugura ikilo cy’isukari.”

Akomeza agira ati “Ni abantu bafite ubutaka bunini, amabuye y’agaciro, sisiteme y’uburezi buteye imbere, ibihingwa bivamo amavuta, ibigori, bahinga atabi, ndetse ni Igihugu kinini. Inyungu ya mbere bo babifitemo, bashobora gukora ubucuruzi bw’ibyo bintu binyuze muri ayo masezerano.”

Yongera ati “Ku ruhande rw’u Rwanda; abantu bashobora kujya gukorerayo imirimo y’ubuhinzi buteye imbere. Iyo mirimo ishobora no guteza imbere inganda zitunganya uwo musaruro. Kubera ko uburezi bwabo buteye imbere; dushobora kureba uburyo imfashanyigisho za bo zikoze.”

N’ubwo Zimbabwe yanditse amateka y’igihugu cyabaye intangarugero y’ubukungu bwigeze kuzahara bikabije; ubu imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko muri 2021, umusaruro mbumbe wa Zimbabwe wari miliyari 28.37 USD.

Imibare y’iyi Banki kandi igaragaza ko muri icyo gihe umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 11.07 USD. Ni ukuvuga ko umusaruro mbumbe wa Zimbabwe wari ukubye inshuro ebyiri uw’u Rwanda.

Naho umusaruro mbumbwe w’umuturage umwe wa Zimbabwe ni 1,773.92 USD, naho uw’umunyarwanda ukaba 822.3 USD.

Muri 2021 kandi ubukungu bwa Zimbabwe bwazamutse kuri 8.5%, ubw’u Rwanda buzamuka kuri 10.9%.

Mu mpera y’umwaka wa 2022 idorali rya Amerika ryagurishwaga amafaranga ya zimbwabwe 930 mu gihe idorali rimwe ribarwa mu mafaranga y’Amanyarwanda asaga 1000.

Aya masezerano yasinywe ku wa Kabiri

Hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + six =

Previous Post

Umunyarwandakazi yahawe inshingano zikomeye ku guhangana n’ikibazo cyugarije Isi

Next Post

Iperereza ku rupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wasanzwe ku muhanda yapfuye hari icyo ryagezeho

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habonetse umurambo w’Umupolisi wo mu Rwanda ku muhanda

Iperereza ku rupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wasanzwe ku muhanda yapfuye hari icyo ryagezeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.