U Rwanda ruzungukira iki kuri Zimbabwe aho umugati wigeze kugura Miliyoni?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Zimbabwe, zishyize umukono ku masezerano y’imikoranire, abahanga mu bukungu, bavuga ko nubwo muri iki Gihugu higeze kuvugwa ibibazo by’izahara ry’ubukungu ryanatumye ifaranga ryaho rita agaciro, ariko hari byinshi u Rwanda rwacyungukiraho mu bukungu kuko ubu gihagaze neza.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2020, asinyirwa i Harare mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe.

Izindi Nkuru

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda, na mugenzi we wa Zimbabwe, Frederick Musiiwa Makamure Shava, arimo ajyanye n’uburezi, guteza imbere abagore ndetse n’ay’imyubakire.

Ni amasezerano aje akurikira andi atatu yo muri Mata 2022 yasinyiwe i Kigali, mu muhango wayobowe na Perezida Dr Emmerson D. Mnangagwa wa Zimbabwe. Yo yari agamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari.

Umusesenguzi akaba n’umuhanga mu bukungu, avuga ko nubwo higeze kumvikana ko ubukungu bwa Zimbabwe bwigeze kuzahara, ariko hari byinshi u Rwanda rwakwigira kuri iki Gihugu.

Yagize ati “Buri Gihugu cyose kigira amateka kugeza ubwo twumvise ko umuntu atwara ingorofani agiye kugura umugati, cyangwa agatwara inoti ya miliyoni imwe agiye kugura ikilo cy’isukari.”

Akomeza agira ati “Ni abantu bafite ubutaka bunini, amabuye y’agaciro, sisiteme y’uburezi buteye imbere, ibihingwa bivamo amavuta, ibigori, bahinga atabi, ndetse ni Igihugu kinini. Inyungu ya mbere bo babifitemo, bashobora gukora ubucuruzi bw’ibyo bintu binyuze muri ayo masezerano.”

Yongera ati “Ku ruhande rw’u Rwanda; abantu bashobora kujya gukorerayo imirimo y’ubuhinzi buteye imbere. Iyo mirimo ishobora no guteza imbere inganda zitunganya uwo musaruro. Kubera ko uburezi bwabo buteye imbere; dushobora kureba uburyo imfashanyigisho za bo zikoze.”

N’ubwo Zimbabwe yanditse amateka y’igihugu cyabaye intangarugero y’ubukungu bwigeze kuzahara bikabije; ubu imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko muri 2021, umusaruro mbumbe wa Zimbabwe wari miliyari 28.37 USD.

Imibare y’iyi Banki kandi igaragaza ko muri icyo gihe umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 11.07 USD. Ni ukuvuga ko umusaruro mbumbe wa Zimbabwe wari ukubye inshuro ebyiri uw’u Rwanda.

Naho umusaruro mbumbwe w’umuturage umwe wa Zimbabwe ni 1,773.92 USD, naho uw’umunyarwanda ukaba 822.3 USD.

Muri 2021 kandi ubukungu bwa Zimbabwe bwazamutse kuri 8.5%, ubw’u Rwanda buzamuka kuri 10.9%.

Mu mpera y’umwaka wa 2022 idorali rya Amerika ryagurishwaga amafaranga ya zimbwabwe 930 mu gihe idorali rimwe ribarwa mu mafaranga y’Amanyarwanda asaga 1000.

Aya masezerano yasinywe ku wa Kabiri

Hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru