Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko indege izazana abimukira n’abashaka ubuhungiro bazaturuka mu Bwongereza, izasesekara i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, inagaragaza ibyo bazagenerwa bakihagera.
Byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri cyarimo n’abandi bayobozi bo muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wasasiye iki kiganiro, agaruka ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, yavuze ko u Rwanda rusanzwe ruzwiho kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abashaka ubuhungiro ndetse ko aba baturutse muri UK atari bo ba mbere kuko hari n’abaturutse mu Bwongereza bagiye bakirwa.
Yavuze ko aba baturutse muri Libya bageze mu Rwanda bakakirwa neza ndetse ko bamwe muri bob amaze kubona Ibihugu bibakira.
Agaruka kuri aba bagiye guturuka mu Bwongereza, Yolande Makolo, yagize ati “Ku munsi w’ejo ubwo indege ya mbere izaba igeze i Kigali, aba mbere bazaba baje, bazakirwa kandi bakurikiranwe banahabwe ubufasha kugira ngo bakire ubuzima bushya inaha.”
Agaruka ku bizagenerwa aba bantu, Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko bazahabwa ubufasha mu bijyanye no kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro, burimo ubujyanye n’amategeko ndetse no gufashwa mu bijyanye no gusemurirwa.
Ati “Tuzabaha kandi aho kuba haboneye ndetse banahabwe ibikenerwa by’ibanze.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yongeye kuvuga ko aba bazazanwa mu Rwanda, abazaba babishaka bazasaba ibyangombwa byo gutura mu Rwanda nk’abandi baturarwanda cyangwa se abandi bagasubizwa mu Bihugu bakomokamo.
Aba biganjemo Abanyafurika bagiye koherezwa mu Rwanda, ni abinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bifuza kujya gushakisha imibereho myiza ku Mugabane w’u Burayi.
Yolande Makolo avuga ko nubwo bafite uburenganzira bwo kuzajya ahandi ariko ko bizezwa ko bazishimira u Rwanda ndetse bakifuza kurugumamo.
Ati “Twizeye ko bazahitamo kugumana natwe, kandi bagakurikiza iby’abandi bahisemo kugira u Rwanda iwabo. Nkuko nabivuze aya masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bigwi byiza byo kwakira impunzi no gufata neza abimukira kandi bazagabwa ibyiza wenda bitari ku rwego rw’ijuru aba bantu bari bakurikiye ariko bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya hano no kwiteza imbere hamwe n’Abandi Banyarwanda.”
U Rwanda rwakunze kuvuga ko rudafite ibya mirenge byo guha abimukira ariko ko bicye rufite rwabisangira na bo aho kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba mu kangaratete bisanga mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu ndetse n’imirimo y’uburetwa.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yagarutse ku bakomeje kunenga iyi gahunda iri hagati yayo n’iy’u Bwongereza, ivuga ko igikwiye guhabwa agaciro ari icyo igamije kandi ko nta numwe utabona ko ari kiza.
RADIOTV10