Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje icyo rwakora igihe Congo yarushozaho intambara

radiotv10by radiotv10
21/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwagaragaje icyo rwakora igihe Congo yarushozaho intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta na rimwe rwigeze rutekereza kuba rwashoza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko mu gihe rwo rwayishozwaho nkuko Congo ikomeje kubicamo amarenga, ntacyarubuza kuyirwana.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda nyuma yuko u Rwanda rugize icyo ruvuga ku itangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagiye hanze ku ya 17 Mutarama 2023.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya DRC, ryanasubijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, ryamagana irya Congo Kinshasa yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ko ibikubiye mu itangazo rya Congo Kinshasa bigaragaza umugambi mubisha wo gutegura intambara ku Rwanda.

Muri iri tangazo ry’u Rwanda, hari ahagira hati “Kuba DRC yarahaye akazi abacancuro mpuzamahanga, ni gihamya ntashidikanywaho ko DRC iri gutegura intambara aho kuba amahoro.”

Amarenga yo kuba DRC ishaka gushoza intambara ku Rwanda yanagiye anumvikana mu mvugo za Perezida wa kiriya Gihugu, Felix Tshisekedi, wagiye avuga kenshi ko ashaka gutera u Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda ruhora rwifuza kubana neza n’Ibihugu byaba ibituranyi byarwo cyangwa ibindi bya kure.

Ati “U Rwanda ntabwo ruzigera rushaka gutera Igihugu icyo ari cyo cyose gituranyi. Gahunda turimo ni iyo gutera imbere, gahunda turimo gushoramo ingufu mu bukungu n’ibindi, ni ibikorwa bisaba ko habaho umutekano. Ntabwo u Rwanda rushaka intambara.

Amahoro kuri kariya gace, ni ubukire ku Rwanda na Uganda na Tanzania n’ibindi Bihugu icyenda byose bikikije Congo kuko twese turabyemera Congo ni Geant [irakungahaye] ntawabihakana.”

Alain Mukuralinda kandi yaboneyeho guhumuriza Abaturarwanda ko umutekano wabo urinzwe ku buryo ntawapfa kuwuhungabanya kandi ko n’iyo hagira ubigerageza ko inzego z’umutekano zarwo ziteguye.

Ati “Umutekano w’u Rwanda urarinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe, ibigomba gukorwa byose kugira ngo abantu batekane birakobwa, n’intambara niruyishorwamo ruzayirwana. Ntayo ruzateza ariko niruyishorwamo ruzayirwana.”

Tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yayoboraga umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagarutse kuri Perezida Tshisekedi wari umaze iminsi avuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda.

Icyo gihe Perezida Kagame yari yagize ati “Iyo nza kuba ndi ugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Muhoozi yasubiriye…Yongeye gukora icyatumye yamburwa umwanya ukomeye

Next Post

Abapolisi babonye umusore ahetse ibikapu bamukeho ibitemewe bamusatse basanga ntibibeshye

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abapolisi babonye umusore ahetse ibikapu bamukeho ibitemewe bamusatse basanga ntibibeshye

Abapolisi babonye umusore ahetse ibikapu bamukeho ibitemewe bamusatse basanga ntibibeshye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.